Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo-Brazaville, Denis Christel Sassou Nguesso, byibanze ku kongerera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.
Minisitiri Biruta yagiye i Brazzaville ku wa 14 Mata 2026, mu ruzinduko rw’akazi aho yakiriwe na Christel Sassou Nguesso, banagirana ibiganiro byibanze ku kureba uburyo umubano w’ibihugu byombi wakwagurwa mu nzego zirimo urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Minisitiri Dr. Biruta na Denis Christel Sassou Nguesso, kandi baganiriye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’uko ibihugu byombi bisangiye umurongo umwe mu kubishakira ibisubizo.
U Rwanda na Congo-Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu, umutekano, aho muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Ni mu gihe RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011.
Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent na Denis Christel Sassou Nguesso.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) n’icyo muri Congo-Brazzaville cya SOPRIM (Société de Promotion Immobilière) kandi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire tariki ya 24 Ugushyingo 2021, bigamije guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’imiturire, imijyi no kubaka inzu ziciriritse kandi zigezweho.
Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.









