Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Bagabe Cyubahiro, yakiriye itsinda ry’inzobere zaturutse muri Brazil mu biganiro bigamije gufatanya n’u Rwanda mu kuzana inka za ‘Girolando’, zizwiho kororoka neza no gutanga umukamo mwinshi, hakoreshejwe uburyo bwo kuzitera intanga (embryo transfer).
Minisitiri Dr. Bagabe yakiriye iri tsinda kuri MINAGRI, ku wa kane, tariki ya 21 Kanama 2025.
Tariki 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr. Bagabe ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Brazil, yasuye urwuri rwa Estância Tamburil ruherereye i Bela Vista, muri Leta ya Goiás, ruzwi cyane ku bworozi bw’inka za Girolando.
Yagiranye ibiganiro n’aborozi baho byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ubworozi bw’izi nka za ‘Giralando’ zororoka neza kandi zitanga umukamo mwinshi, hagamijwe kongera umusaruro w’amata mu Rwanda binyuze mu kunoza inkomoko y’amatungo.
Uretse kuba ubu bwoko bw’Inka butanga umukamo mwinshi, zinihanganira imihindagurikire y’ikirere, indwara z’udukoko, kandi zishobora gutanga umukamo mwinshi mu bice bishyuha cyane, bisobanura ko zaba kandi zigatanga umusaruro mu bice byose by’u Rwanda.
Ibi bigendanye na gahunda ya MINAGRI y’Impinduramatwara mu buhinzi (PSTA 5), aho ubworozi buzakomeza gutezwa imbere nk’igice gikomeye mu bukungu bw’igihugu, hagamijwe kongera umusaruro w’inyama n’amata, kurwanya imirire mibi no kongera imirimo.
Muri urwo ruzinduko rwa Minisitiri Dr. Bagabe muri Brazil, yanagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru AgroMais, kimwe mu bikomeye mu itangazamakuru ry’ubuhinzi muri Brazil, aho baganiriye ku guhindura sisitemu y’ibiribwa no guteza imbere udushya mu buhinzi.









One Response
murahoneza ninjye ndumwe mubifuza gutangira ubworozi ariko mpereye hasi kubushobozi bukeya ariko nzibanda kuri girolando zonyine