sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’Umuyobozi wa Chery Holding Group yo mu Bushinwa

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Xu Hui, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishoramari cyo mu Bushinwa cya Rich Resource International Investments (RRII) akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding.

Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata 2026 nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida, Village Urugwiro.

Itangazo rigira riti “Bagiranye ibiganiro ku nzego zitandukanye zishobora gushorwamo imari, zirimo umushinga wo kubaka mu Rwanda uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi (EVs). Ibi bijyanye n’intego z’u Rwanda zo guteza imbere inganda n’ingendo zidakoresha ibinyabiziga bihumanya ikirere”.

Rich Resource International Investments (RRII) ni ikigo cy’ishoramari cyo mu Bushinwa gikora mu nzego zitandukanye zirimo imari, ubucuruzi bw’ibyuma, amabuye y’agaciro, ndetse n’ubwikorezi.

Chery Holding Group  ni ikigo cy’ishoramari kinini cyo mu Bushinwa kikaba kizwi cyane mu rwego rw’inganda zikora imodoka aho cyatangiye gukora mu 1997, ariko kiza kuvugururwa mu 2010 kiba ikigo kigari cy’ishoramari.

Ku wa 12 Mata 2026, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Chery Holding Group, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) agena uburyo bwo gukorana mu bijyanye n’ingendo zikoresha amashanyarazi, ingufu zitangiza ikirere, ubuhinzi, n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibi bishimangira gahunda ya leta y’u Rwanda yo kugabanya imodoka zitumizwa hanze  zidakoresha amashanyarazi.

Ku wa 14 Mata 2026 Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabye ibigo bya Leta ko mu modoka nshya bizagura, hagomba kubamo nibura 30% zikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya ibyo kwishingikiriza kuri  lisansi na mazutu, no kugabanya imyuka ihumanya u Rwanda rwohereza mu kirere.

Iki cyemezo kigamije gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030. Ibinyabiziga bibarirwa ko byohereza mu kirere 12% by’imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.

Kuri uyu wa 23 Mata 2026 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, abantu bakayoboka izikoresha amashanyarazi.

Muri Mutarama 2025 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Chery Holding Group yo mu Bushinwa
Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Xu Hui ari kumwe na bagenzi be bo muri Rich Resource International Investments (RRII) na Chery Holding byo mu Bushinwa

Photos:

[fluentform id="3"]