sangiza abandi

Minisitiri Dr. Bizimana yakebuye urubyiruko ruvuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitarureba

sangiza abandi

Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakebuye urubyiruko rujya ruvuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitarureba  abibutsa ko kwibuka ari inshingano ihoraho.

Ibi Dr. Jean Damascène yabigarutseho ubwo yagezaga  ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen – Z Comedy Show cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026.

Dr. Bizimana Jean Damascène yabajijwe n’umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gitaramo, inama yaha urubyiruko rujya rwumva ko iyo u Rwanda rugeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitarureba ndetse bamwe bakavuga ko ari ibihe bibabihiye.

Asubiza iki kibazo Ministiri Bizimana, yabanje kuvuga ko iyi ngeso mbi iranga bamwe mu rubyiruko ayizi ariko yemeza ko atari byiza kuko kwibuka atari umuhango ahubwo ari inshingano

Ati “ Iyo myitwarire igayitse mu rubyiruko  irahari, hari n’ababyandika ku mbuga nkoranyambaga ngo iyo Jenoside muhora mutuzanamo ngo irareba mwebwe abakuru, twebwe nimuduhe amahoro twibereye mu Rwanda rwiza nimujyane ibyo byanyu”

“Ibyo ni bibi, ku mpamvu nyinshi kuko n’abanyarwanda baravuga ngo, umuryango utibuka urazima” bishatse gusobanura ko iteka kuzirikana amateka ari ngombwa kubera ko amateka uyigiraho ibyiza byayaranze ugakomeza ukabikurikiza, ibibi byayaranze nabyo ukabimenya ukirinda kubikurikira no kubisubira”

Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yakomeje agaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusubiza agaciro abarimo urubyiruko , abana, ndetse n’ababyeyi, bishwe bazira uko bavutse.

Ati “ Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kimwe mu byo bitumarira , ni ukongera guha agaciro abo bantu barimo n’urubyiruko barimo abana bishwe kandi nabi bazizwa gusa ko ari Abatutsi bikozwe na Leta, abo dufite inshingano ya kimuntu yo kubibuka no kubazirikana , n’uwavutse nyuma n’abazavuka iyo ni inshingano ihoraho, itagomba kwibagirana namba”

Mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange hitegurwa Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rurashishikarizwa kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ndetse no kumenya amateka yagejeje u Rwanda ku mugambi mubi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

AMAFOTO Ministiri Dr. Bizimana Jean Damascène yaganirije urubyiruko rwitabiriye Gen – Z Comedy Show

Photos:

[fluentform id="3"]