Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yafunguye ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALGF), ashimangira uruhare rukomeye rw’inzego z’ibanze n’amashyirahamwe ayihuza mu gutanga serivisi nziza ku baturage no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho yabo.
Ni ibyo yagarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama yahurije hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu bihugu bigize EAC, iteraniye i Kigali kuva ku wa 22 kuzageza ku wa 24 Nyakanga 2025.
Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Mugenzi yavuze ko inzego z’ibanze ari inkingi ya mwamba mu miyoborere myiza, kurwanya ubukene, no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya EAC. Yagaragaje ko urubyiruko ruri mu byiciro bikwiye kwitabwaho by’umwihariko kubera ikibazo gikomeje kwiyongera cy’ubushomeri.
Ati: “Inzego z’ibanze zigira uruhare rukomeye mu miyoborere, mu kurandura ubukene no mu bufatanye bw’akarere. Ni yo mpamvu, binyuze mu bufatanye n’imikoranire ihamye, inzego z’ibanze zigomba guhabwa ubushobozi bukwiye kugira ngo zibashe guhangana neza n’ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko, uruhare rw’abaturage mu miyoborere, ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.”
Yakomeje avuga ko nk’igihugu kinyamuryango cya EAC, u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu mikoranire nyambukiranyamipaka hagamijwe kurwanya ubukene bukabije, guhanga imirimo no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yashimangiye ko inama nk’iyi itanga urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kwiga ku buryo inzego z’ibanze zafashwa mu guhangana n’imbogamizi zikigaragara Karere.
Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze muri Afurika y’Iburasirazuba (EALGF), ryashinzwe mu 2011 rigamije guteza imbere imikorere y’inzego z’ibanze, inzego za leta n’iz’akarere, mu bihugu by’ibinyamuryango bya EAC.
Intego nyamukuru z’iri huriro harimo guteza imbere ubukungu bw’uturere binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abitabiriye inama banaganiriye ku bikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage, cyane cyane ku bijyanye n’imiturire myiza, nk’urwego rugaragaza ishusho y’iterambere ryegereye umuturage.








