Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko gahunda yo gukingira amatungo no guhangana n’indwara z’ibyorezo itanga icyizere ko amatungo azongera kugera ku masoko, bityo n’ibiciro by’inyama bikazagenda bigabanyuka.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu abakunzi b’inyama z’inka bamaze iminsi binubira izamuka ry’ibiciro, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko hari icyizere cy’uko isoko rizongera kubona amatungo ahagije nyuma ya gahunda yo gukingira no kurwanya indwara z’ibyorezo mu matungo yuza.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko hashyizweho gahunda yo gukingira amatungo, by’umwihariko inka, ihene n’intama, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’amatungo no kwitegura ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Yasobanuye ko imihindagurikire y’ikirere, irimo imvura nyinshi, ishobora gutuma hari indwara z’ibyorezo zigaragara cyane mu bworozi. Izi ndwara zishobora gutuma ibikorwa by’ubworozi bihungabana mu gihe runaka, ariko iyo icyorezo kirangiye, ibikorwa bikongera gusubira ku murongo.
Ati: “Twashyizeho gahunda yo gukingira amatungo cyane cyane amatungo yuza, inka, ihene n’intama, harimo no kwitegura ibi bizaza bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.”
Minisitiri Telesphore yavuze ko ibikorwa bimaze gukorwa kuva muri Kamena na Nyakanga bitanga icyizere ku bijyanye n’umutekano w’amatungo ndetse no kongera kubona amatungo ajya ku isoko.
Yagize ati: “Ibyo tumaze gukora kuva mu kwezi kwa 6 kwa 7 biragaragaza ikizere ko amatungo yose akingiwe, ko gahunda yo kongera kubona amatungo ajya ku isoko kugirango duhe abaturage inyama bizakomeza.”
Ibi bishobora gutanga icyizere ku baguzi bamaze iminsi bahanganye n’ibiciro biri hejuru ku nyama z’inka, kuko uko amatungo akomeza gukingirwa no gusubira mu buzima busanzwe, azongera kuboneka ku isoko mu buryo busanzwe.
Minisitiri yavuze ko amatungo yujuje ibisabwa azakomeza kujyanwa ku masoko nk’uko byari bisanzwe, ibintu bishobora gufasha kongera umubare w’inyama ziboneka ku isoko no gutuma ibiciro bigenda bisubira ku rwego rushoboka.
Ati: “Ngirango rero wenda umuntu yatanga ikizere cy’uko ibiciro by’inyama bizagenda bisubira hasi, amatungo uko agenda aboneka ava muri ya gahunda yo gukingira ajya mu buzima busanzwe, no kugirango amwe yujuje ibisabwa agende ajye ku masoko n’ubundi nk’uko byakorwaga.”
Mu minsi ishize, bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko ibiciro by’inyama z’inka byazamutse by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bigatuma kuzibona ku mafunguro ya buri guhe uko babyifuzaga birushaho kubagora.
Minisitiri Telesphore yabwiye RBA ko hari gahunda kandi yo kongera umusaruro w’inyama ku matungo magufi n’amaremare,ku buryo mu gihe bahayeho gukingira amwe,andi azajya yunganira abantu mu kubona inyama nta kibazo kibayeho.
Gahunda yo gukingira amatungo ni imwe mu ngamba zo kurinda urwego rw’ubworozi ingaruka z’indwara z’ibyorezo n’iz’imihindagurikire y’ikirere.








