Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburasirazuba, yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Karere ka Ngoma, birimo uruganda ‘One Thousand Hills Products’ ruherereye hafi y’ikiyaga cya Mugesera.
Shema Yvan washinze akaba n’umuyobozi w’uru ruganda rwongerera agaciro inanasi, zikoherezwa mu mahanga, yagaragaje ko uretse izo uruganda rwihingira, bagura n’izindi z’abahinzi barenga 2000 baruturiye.
Minisitiri Habimana yamushimiye iri shoramari, amusaba gukomeza kunoza no kongera umusaruro kandi amwizeza ubufasha bwa Leta mu gushyigikira ishoramari rigira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Minisitiri yaboneyeho kuganira n’abaturage baturiye urwo ruganda, abasaba kongera umusaruro, baharanira kwiteza imbere.
Uru ruzinduko, Minisitiri Habimana yarutangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, aho ku ikubitiro yasuye imishinga itandukanye y’iterambere mu Karere ka Kirehe, ndetse aganira n’abaturage.
Yahereye ku banyamuryango ba koperative COOPRIKI-Cyunuzi ihinga umuceri, igizwe n’abanyamuryango 3,458 bahinga ku buso bwa hegitari 490.
Minisitiri Habimana yabashimiye iterambere bamaze kugeraho, abasaba gukomereza bibanda ku kongera umusaruro no kugabanya ingano y’umusaruro wangirika, bitabira gukoresha imashini zigezweho n’ikoranabuhanga.
Yasuye kandi umudugudu w’icyitegererezo wa Rusumo watujwemo imiryango 84 yari ituye mu manegeka. Aba baturage bashimiye Leta yabubakiye inzu zigezweho, nabo basabwa kuzifata neza n’ibindi bikorwa remezo bahawe, kugira ngo birusheho kubateza imbere.


















