Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko muri iki gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’intambara biri hirya no hino, uruhare n’ubufatanye bw’ingabo zirwanira ku butaka ari ingenzi.
Ibi yabigarutseho ku wa 22 Ukwakira 2025, ubwo i Kigali hasozwaga Inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ibiri , yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, asoza iyi nama, yagaragaje umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ingabo ku mugabane, ibiganiro byubaka, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, umutekano, n’ihuzabumenyi mu buyobozi bw’ingabo muri Afurika.
Minisitiri Marizamunda yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo mu biganiro byabaye, ashimangira ko ubufatanye by’umwihariko mu mahugurwa ahuriweho no gusangira ubumenyi, ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’amajyambere muri Afurika no ku isi muri rusange.
Yagize ati“Mwaganiriye ku mpinduka ziri kuba mu mutekano ku isi no mu karere, ndetse mwiyemeza kubaka ubushobozi, ubunyamwuga, n’ubushake bwo guhora mwiteguye kuba nk’ingabo zirwanira ku butaka.”
Yakomeje agaragaza ko ibiganiro byabaye byibukije ko “turi mu gihe kigoye kigaragaza ibibazo by’umutekano byigaragaza mu ntambara, ibibazo by’umutekano muke byambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bisaba ibisubizo bikwiye.
Muri ibi bihe, uruhare rw’ingabo zirwanira ku butaka ni ingenzi cyane. Nizo zitabara mu bihe bikomeye, zigahagarika imvururu, kandi zigashyiraho umusingi w’amahoro.”
Nyuma yo gusoza inama, abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka, inzobere mu bya gisirikare, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo.










