sangiza abandi

Minisitiri Mukazayire yasuye amakipe y’u Rwanda yitegura ‘FIBA U16 AfroBasket 2025’

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasura amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 16 ari mu mwiherero bitegura Irushanwa rya FIBA U16 AfroBasket 2025 rizabera mu Rwanda.

Iri rushanwa riteganyijwe kubera muri Petit Stade i Remera guhera ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, rikazitabirwa n’amakipe 23 aturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Minisitiri Mukazayire yifurije aba bakinnyi amahirwe masa, anabibutsa ko bashoboye kandi ko bahagarariye igihugu, bityo ko bagomba gukina bihagararaho bagamije kwegukana igikombe.

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu izakina iri mu Itsinda D hamwe na Sierra Leone, Tunisia na Uganda. Ni mu gihe ikipe y’u Rwanda y’abakobwa iri kumwe na Tanzania na Tunisia mu Itsinda C.

Itsinda A ririmo Angola, Cameroun, Ivory Coast na Misiri mu gihe Itsinda B ririmo Guinea, Kenya, Mali na Maroc.

Amakipe yombi amaze iminsi mu mwiherero acumbitse muri CENETRA Hotel i Kabuga, aho akomeje imyitozo yitegura iri rushanwa rikomeye.

Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rya ‘FIBA U16 AfroBasket 2025’ rigiye kuba, ndetse ni nshuro ya kabiri rigiye kubera mu Rwanda nyuma y’iryabaye mu 2019.

Biteganyijwe ko amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa azahita abona itike yo guhagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje Imyaka 17 (FIBA U17 World Cup) kizaba mu 2026.

Mu irushanwa riheruka mu 2023, Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire amanota 74-62, naho abakobwa basoreza ku mwanya wa gatandatu batsinze Guinea amanota 54-43.

Photos:

Photos: MINISPORTS

[fluentform id="3"]