sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’imigabo n’imigambi ya Louise Mushikiwabo muri OIF

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yanyuzwe n’imigabo n’imigambi ya Louise Mushikiwabo, uri kwiyamamariza kongera kuba Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, avuga ko amavugurura yakoze muri uyu muryango yatanze umusaruro ufatika.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’igikorwa cyabaye ku wa 30 Kamena 2026 i Paris mu Bufaransa, cyo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bane bari guhatanira umwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’umuryango wa Francophonie.

Iki gikorwa ni ubwa mbere cyari kibaye mu mateka y’uyu muryango ndetse kiri muri zimwe mu mpinduka zakozwe na Mushikiwabo muri manda ebyiri amaze ari Umunyamabanga mukuru wa OIF.

Minisitiri Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo muri OIF avuga ko igihe amaze awuyobora yagaragaje itandukaniro anashima imigabo n’imigambi yagejeje ku ba minisitiri bitabiriye uyu muhango, avuga ko ihabanye n’iyabandi bahanganye.

Yagize ati: “Nubwo abakandida bose bagaragaje ubushake n’icyerekezo, hari itandukaniro ryagaragaye hagati y’ubunararibonye, ubuhanga n’ubumenyi bwimbitse ku mikorere ya OIF bwa Louise Mushikiwabo, n’abandi bahanganye na we. Ibi ariko ntibikuraho ko buri mukandida yagaragaje intego nziza yo guteza imbere uyu muryango.”

Muri iki gikorwa buri mukandida yahawe iminota 20 yo kugaragaza ubunararibonye bwe n’icyerekezo afite kuri OIF, ikurikirwa n’iminota 35 yo gusubiza ibibazo byabajijwe n’abaminisitiri. 

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 49, barimo abaminisitiri 23. Muri bo harimo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bine byatanze abakandida birimo Mauritania, Romania n’u Rwanda bitabiriye imbonankubone, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubwo yagaragarizaga abaminisitiri imigabo n’imigambi ye, Mushikiwabo yagaragarije ko afite ubushake bwo gukomeza gukorera uyu muryango, akunda ibyo akora, ashimangira ko ashaka gufasha uyu muryango kurushaho kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga ku buryo wagira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Bimwe mu byo yagaragaje harimo gukemura ibibazo bivuka mu bihugu bigize OIF, guhanga imirimo ku rubyiruko, guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga rya AI no guteza imbere Igifaransa. 

Amatora nyirizina ku mwanya w’Ubunyamabanga Mukuru wa OIF, ateganyijwe mu mama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Francophonie, izabera i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 15–16 Ugushyingo 2026. Aho ni ho hazafatirwa icyemezo cya nyuma cy’ugomba kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF, hashingiwe ku myanzuro y’abaminisitiri.

Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’imigabo n’imigambi ya Louise Mushikiwabo muri OIF
Louise Mushikiwabo yagaragarije abaminisitiri imigabo n’imigambi afitiye OIF

Photos:

[fluentform id="3"]