sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yasubiye guhura n’intumwa ya RDC mu biganiro bya Luanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yongeye kujya guhura n’intumwa ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner mu biganiro bya Luanda muri Angola bishakirwamo ibisubizo ku mutekano w’Akarere.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho ibiherutse tariki ya 14 Nzeri 2024 nta musaruro byatanze, bitewe n’uko Minisitiri Kayikwamba yanze gushyira umukono kuri raporo y’uburyo buhuriweho bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yateguwe n’impande zombi harimo n’umuhuza wa Angola.

Nk’uko bigaragara ku ngingo ya gatatu y’inyandikomvugo y’ibi biganiro yasabaga ko gusenya FDLR byahurirana no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi.

Nubwo Minisitiri Kayikwamba yanze gusinya iyi raporo, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Christian Ndanywel, uri mu nzobere zanogeje uburyo bwo gusenya FDLR, we yari ashyigikiye ko iyi raporo isinywaho.

Nubwo ibiganiro biheruka nta musaruro byatanze, abahagarariye ibi bihugu ndetse n’umuhuza (Angola), bemeranyije ko bazakomeza kuganira ku buryo bashaka ibisubizo birambye by’umutekano muke.

Angola igaragaza ko izakomeza gutanga umusanzu wayo w’ubuhuza, igamije kugira ngo u Rwanda na RDC bizagere ku bwumvikane buganisha ku guhura kwa Perezida João Lourenço, Paul Kagame na Tshisekedi, aho bazasinya amasezerano y’amahoro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]