sangiza abandi

Minisitiri Nkulikiyinka yaganiriye na Perezida wa Comoros ku mubano w’ibihugu byombi

sangiza abandi

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yaganiriye na Perezida wa Comoros, Azali Assoumani ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu abaturabe b’u Rwanda na Comoros.

Minisitiri Nkulikiyinka yahuye na Perezida Azali Assoumani ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026. Uru ruruzinduko Nkulikiyinka yagiriye muri Comoros rugamije kurushaho gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu impande zombi, ndetse no gukomeza guteza imbere imikoranire mu karere hagamijwe iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Minisitiri Nkulikiyinka kandi yaboneyeho gushyikiriza Perezida Azali Assoumani ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bugamije gukomeza gushimangira ubucuti, ubufatanye n’ubwubahane bimaze igihe biranga u Rwanda na Comoros.

U Rwanda na Comoros bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi n’iterambere. Uyu mubano warushijeho gushimangirwa n’amasezerano y’ubufatanye impande zombi zagiye zisinya mu bihe bitandukanye.

Muri Kamena 2023, ikigo Rwanda Cooperation n’ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cya Comoros byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guhana ubunararibonye mu nzego z’iterambere n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi (South-South Cooperation).

Abayobozi b’ibihugu byombi bakunze guhurira mu nama zikomeye hirya no hino ku Isi bashimangira umubano ibihugu byombi bifitanye.

Photos:

[fluentform id="3"]