sangiza abandi

Minisitiri Nsengimana yaganiriye na Karidinali Kambanda ku bijyanye n’uburezi mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yakiriye Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoni Karidinali Kambanda, baganira ku cyerekezo gihuriweho n’impande zombi cyo kunoza ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ibiganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga, aho barebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amavugururwa aherutse kwemezwa mu burezi, arimo arebana n’imyaka itatu ya mbere y’amashuri abanza ndetse najyanye n’amashami mashya y’amasomo abanyeshuri bazajya biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye y’uburezi rusange (upper secondary of general education).

Umwaka utaha w’amashuri 2025/2026 uzatangirana n’impinduka mu mashami yigishwa mu mashuri yisumbuye. Izi mpinduka kandi ziteganya ko isaha amasomo yatangiriragaho nayo izahinduka, amasomo akajya atangira saa mbiri za mugitondo.

Ku rundi ruhande, mu bigo bifite ubucucike buri hejuru mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, abanyeshuri bazajya biga basimburana bamwe mu gitondo abandi ni mugoroba.

Ni amavugurura yakiriwe neza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho mu mpuzamasomo zari zisanzwe zose, zabumbiwe hamwe hasigara ishami ry’imibare n’ubumenyi, Ubumenyamuntu n’Indimi.

Kiliziya Gatolika ni imwe mu madini afite abayoboke benshi kandi imaze kuba ubukombe mu Rwanda. Igira uruhare rukomeye mu iterambere rusange ry’abaturage y’umwihariko mu burezi itanga bufite ireme kandi butahwemye kwibaruka intiti zitanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]