sangiza abandi

Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi gufatanya n’abarezi guha abana uburere bukwiye

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko uburezi bw’umwana bureba umwarimu gusa, ahubwo ko bakwiye gukurikirana imyigire y’umwana no kumenya uko bamufasha ageze mu rugo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, ubwo yatangizaga ku mgaragaro umwaka w’amashuri wa 2025/2026, mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.

Minisitiri Nsengimana yasabye ababyeyi gufatanya n’abarezi gutanga uburere bukwiye, kujya begera amashuri bakayabaza uko abana bari gukora, ndetse n’icyo bashobora gukora kungirango bafashe abana kwiga neza.

Ati “ Ababyeyi dusangiye kurera abana, dusangiye kurerera igihugu, icyo twababwira nuko abana banyu basubiye mu ishuri, amashuri yiteguye kubafasha ariko amshuri ntabwo ahagije yonyine n’ababyeyi bafite uruhare kugirango bamenye uko abana baba bakora, bamenye uko abana babo bifashe ku ishuri.”

Yakomeje agira ati “Ndararikira ababyeyi kugirango bahaguruke dufatanye, bitabire ibyo amashuri abasaba kuko ni ku nyungu z’abana babo kandi b’igihugu.”

Minsitiri kandi yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza kugira ngo bazarusheho gutsinda, anibutsa abataratsinze ubushize kongeramo akabaraga.

Ati “Niba hari abatarashoboye gukora neza umwaka ushize, ntibacike intege ahubwo bumve y’uko ari amahirwe yo kugira ngo bongere bakore neza ndetse bige bamenye.”

Minisitiri w’Uburezi yifurije abana bagiye ku mashuri umwaka mwiza w’amashuri, abasaba gukomeza kwiga neza no kumenya, asaba abarimu n’abakuru b’ibigo kubihagurukira bagafatanya mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’u Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]