Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yavuze ko bihangayikishije kuba mu rubyiruko u Rwanda rufite hari abadafite inyota yo gushaka imirimo kandi bafite imbaraga zo gukora.
Ibi Minisitiri Utumatwishima yabikomojeho ubwo yaganiraga na RBA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026, agaruka ku ishusho y’umurimo mu rubyiruko.
Yavuze ko nk’uko imibare ibigaragaza, mu barenga miliyoni 13 zituye u Rwanda, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 rubarirwa hafi kuri miliyoni enye, muri abo 52% bakaba bafite akazi kandi keza.
Ni mu gihe 24% baba bakiri mu mashuri cyangwa amahugurwa atandukanye, naho abandi 24% basigaye bakaba barimo 14% b’abashomeri na 10% bigaragara ko badashaka akazi.
Yakomeje avuga ko aba badashaka gukora ari bo bahangayikishije cyane, kuko abandi 14% b’abashomeri usanga bafite ibyo bazi gukora biteguye kuba bakora mu gihe babonye ayo mahirwe.
Ati: “Burya umushomeri ni uwo. Ariko hari undi muntu ushobora kuba azi icyo gukora ariko atiteguye gushaka umurimo no kujya kuwukora ari na bo usanga bashakisha amahirwe mu bintu bitari byiza. Abo ni bo bagoye.”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko Leta na yo igerageza guhangira urubyiruko imirimo nubwo hakiri imbogamizi. Yavuze ko mu gutekereza guhanga umurimo mu rubyiruko harebwa ku bumenyi rufite n’aho rutuye, aho usanga abatuye kure y’umugi ari benshi, na bo bize amashuri make.
Yagize ati: “Iyo tugiye mu bumenyi bw’urubyiruko dusanga muri za miliyoni enye, 50% barize amashuri abanza gusa. Kubabonera uburyo bw’umurimo bihita bitangira kugorana.”
Yavuze ko hari gahunda u Rwanda rwafashe, kugirango urubyiruko rwinshi ruri mu cyaro rwize amashuri macye ariko rufite imbaraga zo gukora rubashe kugira icyo rukora, rugahabwa akazi ko gucunga no kuvugurura imihanda y’imigenderano yo mu cyaro.
Muri iyi gahunda izwi nka Road Maintenance Program, imihanda iri mu turere 27 mu gihugu iri gukorwamo n’urubyiruko. Muri 2021, igihugu cyazize muri iyi gahunda, kompanyi 158 z’urubyiruko.
Iyi gahunda yitezweho guhanga imirimo irenga ibihumbi 26 ku rubyiruko rw’u Rwanda, ndetse nyuma yo kugaragaza ko bikorwa neza, ubu urubyiruko rwanahawe gucunga imiyoboro y’amazi mu cyaro (Water Maintenance program), na byo bizahanga imirimo irenga ibihumbi bitanu.








