sangiza abandi

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe bafite mu kubaka ejo heza h’u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Abdallah Utumatwishima, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 15, kudapfusha ubusa amahirwe bafite, ahubwo bakayabyaza umusaruro mu guhanga ibisubizo birambye ku bibazo igihugu gihura na byo.

Ibi Minisitiri Utumatwishima yabigarutseho mu biganiro byahuje bamwe mu bayobozi n’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, aho yagarutse ku ruhare rufatika urubyiruko rufite mu iterambere n’impinduka z’igihugu, haba muri iki gihe no mu gihe kiri imbere.

Ati: “Urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwiga no kubona ubumenyi. Icy’ingenzi ni uko ayo mahirwe atagomba gupfa ubusa. Mukwiye kuyakoresha mu guhanga ibisubizo ku bibazo byugarije igihugu, haba mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.”

Minisitiri yakomeje ashimangira ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite indangagaciro, rukunze igihugu kandi rufite icyerekezo, anabashishikariza kurangwa n’ubwitange no kwigirira icyizere.

Mu biganiro byahuje urubyiruko n’abandi bayobozi barimo Samantha Teta ukorera mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Maj Diane Isimbi na Lt David Nsengiyumva bo mu Ngabo z’u Rwanda, hatanzwe ubutumwa bwibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu mpinduka z’igihugu.”

Samantha Teta yagaragaje ko urubyiruko rufite imbaraga n’ubwenge, bityo rukaba ari rwo rufite ubushobozi bwo kuzana impinduka binyuze mu guhanga udushya, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu miyoborere ibereye igihugu.

Maj. Diane Isimbi na Lt. David Nsengiyumva, basangije urubyiruko ubunararibonye bwabo mu nzira yo gukunda igihugu, gukorera hamwe no kurinda ibyagezweho. Bagiriye inama urubyiruko yo kurangwa n’indangagaciro za gikotanyi, ubwitange no guharanira amahoro arambye.

Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko byabafashije kumva neza uruhare bafite mu kubaka igihugu. Bemeje ko bagiye kurushaho gukoresha amahirwe bafite mu guteza imbere igihugu, kandi ko biteguye kuba inkingi za mwamba mu rugamba rw’iterambere.

Itorero Indangamirwa ni urubuga ruhuriramo urubyiruko ruturutse mu gihugu no mu mahanga, rugahabwa amasomo ajyanye n’indangagaciro, amateka y’igihugu n’ubutumwa bwo kurushaho gukunda no gukorera igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]