sangiza abandi

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique yashimye uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado 

sangiza abandi

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yashimye uburyo igisirikare cy’u Rwanda kigira uruhare mu kugarura amahoro mu bice bya Mozambique.

Ni ibyo yagarutse mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda, ubwo basuraga icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku wa gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025.

Maj Gen Artur Chume ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda n’abandi bayobozi bakuru bazanye barimo Umugaba w’Ingabo z’Igihugu, Maj Gen André Rafael Mahunguane, na CP Fabião Pedro Nhancololo, uyobora serivisi y’umutekano n’ituze muri Polisi y’Igihugu ya Mozambique.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse n’Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside aba bayobozi bakuru mu Gisirikare n’inzego z’umutekano za Mozambique basuye icyicaro gikuru cya RDF giherereye Kimihurura.

Bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh, hamwe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’ubutwererane mu bya gisirikare hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

Intumwa za Mozambique zahawe ibisobanuro ku birebana n’umutekano mu karere, harimo uruhare rukomeye u Rwanda rukomeje kugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika no hanze yayo.

Minisitiri Artur Chume yabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano n’u Rwanda, agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri Mozambique mu nzego zirimo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yashimangiye ko ibikorwa by’igisirikare bikorerwa hamwe n’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado byagize uruhare rukomeye mu gusubiza ituze muri ako gace, bituma abaturage bari barahunze bongera gutaha mu ngo zabo.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa bikomeje gucogoza no guhangana n’iterabwoba, ashimira ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda mu gufasha abaturage ba Mozambique.

Uretse ibikorwa byo mu ngabo, Minisitiri Arthur Cristóvão yavuze ko ibihugu byombi bikorana kandi mu bindi byiciro by’igisirikare birimo amahugurwa no gusangira amakuru y’ubutasi.

Ati “Icyo duhanganye nacyo twembi mu karere ni iterabwoba.”

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano ukomeje gutera imbere mu by’umutekano, by’umwihariko mu bikorwa by’ubufatanye byo kurwanya inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

  1. Iyi nkuru yanditse neza cyane rwose, Keep it up kuri woe wayanditse @ Maurice Ikuzwe Mbabazi, ariko Ushyireho ifoto yawe tukumenye🙏🙏

Ibitekerezo Yveson Bihagarike