sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye ku meza abitabiriye inama ya NEISA2025 

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye ku meza abashyitsi bitabiriye Inama Nyafurika ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikereyeri izwi nka Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA2025).

Iri sangira ryabaye ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, muri Kigali Convention Centre.

Ibi birori byari bigamije gushimira no guha ikaze intumwa ziturutse mu bihugu 30 zitabiriye inama ya NEISA2025, yibanze ku gukangurira ibihugu bya Afurika gukoresha ingufu za nikiliyeri mu buryo bwizewe, butangiza ibidukikije kandi bufasha mu iterambere ry’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ubwo yatangizaga iyi nama ku mugaragaro, yagaragaje ko  ko ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri ari ingenzi mu kuziba icyuho kigaragara mu rwego rw’ingufu muri Afurika.

Yanagaragaje kandi ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo cya 2050, aho ruzaba ruri mu bihugu bikize, ruzakenera gukora amashanyarazi angana na ‘gigawatt’ eshanu, ibi bizagerwaho hifashishijwe ingufu za Nukiliyeri.

NEISA2025 ni inama ikomeye ibera ku mugabane wa Afurika igamije gushakira ibisubizo ibibazo by’ingufu, by’umwihariko guteza imbere ikoreshwa rya nikiliyeri mu buvuzi, ubuhinzi, inganda n’amashanyarazi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]