Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagaragaje ko Afurika ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mucye ariko bigomba gukemurwa bihereye ku muzi wa byo.
Ubu butumwa yabugejeje ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma byo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, ubwo bagezwagaho raporo ku mahoro n’umutekano y’umwaka wa 2025.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko ikibazo cy’amahoro n’umutekano gikomeje guhangayikisha muri Afurika.
Yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ko imirwano muri Sudani ihagarara kugira abaturage bahabwe ubutabazi kandi inzira ya Politiki ibashe kugerwaho.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin avuga ko Afurika yateye intambwe yo kwikemurira ibibazo.
Ati” Nubwo hari intambara hirya no hino, hari ubushake bwo gukemura ibibazo binyuze mu biganiro, ubuhuza ndetse n’imbaraga ziri gushyirwamo mu gukemura ibibazo bikozwe n’umugabane wose.”
Gusa Dr Nsengiyumva avuga ko ibibazo bihari bigomba gukemurwa bihereye ku muzi wa byo.
Ati” Amahoro arambye azagerwaho mu gihe mu gukemura ibibazo byahereye mu muzi birimo imiyoborere, ubusumbane mu bukungu, guhezwa no kudaha agaciro imiryango itishoboye.”
Dr Nsengiyumva avuga ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo wo gukomeza kubungabunga amahoro muri Mozambique na Centrafrica .
Ku kibazo cy’umutekano wo mu karere, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rushishikajwe nuko Isi, Afurika n’akarere bigira amahoro.
Yongeyeho ko ashima uruhare rwa Qatar na Amerika mu gutuma amasezerano y’amahoro ya Washington asinywa ndetse n’aya Doha akagerwaho.
Dr Nsengiyumva Justin yavuze ko kugira ngo ayo masezerano y’amahoro agerweho bisaba ko impande zose zirebwa nayo zibigiramo uruhare.
Gusa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikaba ikomeje kutubahiriza no kurenga ku masezerano.
Yashimye ubuhuza buyobowe na AU, asobanura ko uyu muryango ufite uruhare rukomeye mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington n’imyanzuro ya Doha, ariko ko ibihugu biri mu ntambara yo muri RDC bidakwiye kugira uruhare mu buhuza.
Yagize ati “Ibihugu bifite uruhare rutaziguye mu ntambara ntibikwiye kugira uruhare mu buhuza, kuko kutabogama ni ingenzi mu kugirirwa icyizere no kugera ku mahoro arambye.”
Ku munsi w’ejo Perezida w’Uburundi, Ndayishimiye Evariste yahawe kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , asimbuye uwa Angola.
Ni mu gihe u Burundi bufite ingabo muri RDC kandi bugikomeje umugambi wo kurwana intambara aho kubuhariza ibijyanye no guhuharika imirwano.







