sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahagaririye Perezida Kagame mu nama ya AU

sangiza abandi

Minisitiri w’intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yageze i Addis Ababa muri Ethiopia , aho yahagararira Perezida Kagame mu nama ya 39 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni inama izatangira kuva ku munsi wejo wo kuwa Gatandatu tariki ya 14-15 Gashyantare 2026.

Iyi nama izaba kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti ” Gutuma amazi aboneka bihoraho , ni uburyo bwiza bwo kugeza isuku n’isukura ku baturage hagamijwe kugera ku ntego z’Icyerekezo cya 2063.”

Minisitiri w’intebe, Dr Nsengiyumva Justin akigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bole, yakiriwe na Minisitiri ushinzwe kurengera Amahoro , Mohamed Edris, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Berhanu Tsegaye.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe yitabira n’inama ya kabiri ihuza uButaliyani na Afurika iza kuba kuri uyu mugoroba, tariki ya 13 Gashyantare 2026.

Iyi nama izasuzuma intambwe imaze guterwa binyuze muri gahunda ya “Mattei Plan”, hagamijwe gushimangira ubushake bw’u Butaliyani mu bufatanye bwa politiki n’ubukungu n’ibihugu bya Afurika.

Gahunda ya “Mattei Plan” ni umushinga mugari w’u Butaliyani ugamije gushimangira no guteza imbere imigenderanire n’ubufatanye hagati yabwo n’umugabane wa Afurika. 

Binyuze muri iyi gahunda, u Butaliyani bwemeye guha u Rwanda inkunga y’amafaranga asaga miliyari 71 Frw agamije gushyiraho gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Intebe azitabira kandi inama ya Komite y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ishinzwe gukemura ibibazo byihariye muri Sudani y’Epfo.

Photos:

Photos: PRIMATURE

[fluentform id="3"]