sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe  Dr Nsengiyumva yakiriye Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Afurika

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yakiriye Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga n’Afurika, Rt. Hon Baroness Jennifer Chapman mu rugendo arimo mu Rwanda,

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko bagiranye ibiganiro byibanze  ku gushyira imbaraga mu mubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Rt. Hon Baroness Jennifer Chapman  ku munsi w’ejo yasuye Intara y’Amajyaruguru, asura asura Ikigo cy’Ishuri cya GS Kirebe TSS cyo mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo kureba uruhare umushinga uterwa inkunga na Leta y’ubwongereza LIFT (Learning and Inclusion For Transformation Programme) ugira uruhare mu gufasha  kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta. 

Yanasuye kandi ikigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC) giherereye mu Karere ka Musanze.

U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu Kigo cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID).

Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.

U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikare, abapolisi n’abasivili bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika yunze ubumwe.

Photos:

[fluentform id="3"]