sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yagaragaje uko NST2 izahindura imibereho y’abaturage

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu ya NST2, igamije kongerera ubushobozi abaturage b’u Rwanda n’imibereho myiza yabo.

Ni igikorwa cyabereye mu Nteko Ishinga amategeko kuri uyu kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 119 aho Minisitiri w’Intebe ageza ku Nteko Gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 atangiye inshingano nshya.

Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo wa NST2 yo kimwe n’iyabanje ya NST1 zigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cya 2050.

Avuga ko ibi bizagerwaho binyuze mu bikorwa birimo kongera inganda z’imbere mu gihugu, hagamijwe kuzamura ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, kunoza ireme ry’uburezi, kongera ubudahangarwa mu mihindagurikire y’ibihe, guteza imbere imirire y’abana tutibagiwe no kunoza imitangire ya serivisi.

NST2 ikubiye mu nkingi eshatu arizo Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko ibikorwa biteganyijwe mu nkingi y’Ubukungu harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ati” Muri uru rwego tuzibanda kuri ibi bikurikira: Kongerera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% ku bihingwa ngandurarugo byatoranyijwe hagamijwe kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro woherezwa mu mahanga.”

Hazaba harimo kandi guteza imbere inganda ku mpuzandengo ya 10% buri mwaka, guteza imbere ubukerarugendo aho umusaruro uzikuba hafi inshuro ebyiri uvuye kuri miliyoni 620$ ugere kuri miliyari 1,1$.

Ati” Uru rwego kandi ruzibanda ku guteza imbere siporo haherewe ku bakiri bato, ni mu gihe kandi ibikorwaremezo by’imikino bizongerwa hirya no hino mu gihugu.”

Harimo kandi kongera ibikorwaremezo birimo kugeza amazi kuri bose n’ikoreshwa ry’ingufu zisubira, kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu harimo kubaka no gusana imihanda, kongera ibyerekezo bya sosiyeti ikora ubwikorezi ya RwandAir no gukomeza kubaka ikibuga cy’Indege cya Kigali cya Bugesera.

Harimo kandi gukomeza gushyigikira iterambere ry’imijyi binyuze mu kunoza imiturire, ati” Byumwihariko hazagabanywa imiturire idakwiye binyuze mu kongera ibikorwaremezo, no kuvugurura inyubako mu buryo bugezweho.”

Ibindi Minisitiri yagarutseho harimo ikijyanye no guhanga imirimo mishya ibyara inyungu aho avuga ko izagera kuri miliyoni 1,250,000 byibura imirimo 250,000 izajya ihangwa buri mwaka.

Akomeje mu nkingi y’Imibereho myiza, Dr Justin Nsengiyumva avuga ko harimo kuzamura ireme ry’uburezi rigahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, harimo kongera umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke uzagezwa kuri 65% uvuye kuri 35%, no kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikagera kuri 33% rikagera munsi ya 15%.

Harimo kwagura ikwirakwizwa ry’isuku n’isukura mu bigo bihuriramo abantu benshi, kunoza imitangire ya serivisi z’ubuvuzi, ndetse no kongera umubare w’abava mu bukene no kuzamura gahunda y’imibereho myiza ikagera kuri benshi.

Ku nkingi ya nyuma y’Imiyoborere myiza hateganyijwe kugabanya kimwe cya kabiri ku birarane by’imanza ziri mu nkiko, kongera itangwa rya serivisi nziza ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Ati” Ibi bizakorwa binyuze mu kongerera ubushobozi inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage kugirango zirusheho gutanga serivisi nziza ku muturage.”

Yavuze ko kandi hazakomeza gutangwa inyigisho mboneragihugu zigamije kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda, kubungabunga umutekano no gushimangira ubusugire bw’igihugu, kubaka ubunyamwuga mu nzego z’ umutekano no gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu by’amahanga.

Imibanire Mpuzamahanga izashyirwamo imbaraga mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, binyuze mu gushimangira amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari nko guteza imbere zimwe muri gahunda zihari nk’isoko Rusange rya Afurika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]