sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yasabye abarangije itorero Indangamirwa kuvuguruza abasebya u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abarangije Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 kuvuguruza abasebya u Rwanda, barutangaho amakuru y’ukuri.

Ni ubutumwa yahaye abasoje iri torero kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu karere ka Burera, mu kigo cya Nkumba,  gisanzwe gitorezwamo intore.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin yabanje kwibutsa aba barangije itorero ko ari kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda mu cyerekezo 2050 rwahisemo gushyira imbaraga mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda n’itorero ry’igihugu.

Yongeraho ko itorero ari ishuri rifasha Abanyarwanda kunga Ubumwe, kugira icyerekezo kimwe no gukorera hamwe .

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye abarangije iri torero kuvuguruza abasebya u Rwanda, batanga ukuri.

Ati “Abasebya u Rwanda muzabavuguruze, mubatsindishe ukuri. Indangamirwa by’umwihariko, mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza.”

Yakomeje agira ati “Aho muzajya hose, mugomba kugendana u Rwanda ku mutima, muzirikana indangagaciro nyarwanda no guterwa ishema no kuba Umunyarwanda.”

Ibi ni byo bizatuma dushobora kugira ijambo muri iyi Si aho buri wese areba mbere na mbere inyungu ze.

Amahanga tuyajyamo guhaha ariko iyo ugiye udafite uwo uri we bakugira uwo bashaka ko uba we, kandi mu nyungu zabo, ibyo rero si ibintu dukwiye kwemera.”

Yabasabye kandi kurangwa n’ingeso nziza n’imyitwarire myiza ikwiye kuranga intore.

Ati “Ibi ariko muzabigeraho neza ari uko mutibagiwe kurwana urugamba rwo gutsinda ingeso mbi zikunze kwibasira urubyiruko, harimo kwiyandarika, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko.”

Yongeyeho ko iri torero ari umwanya mwiza wo kubibutsa uruhare rwabo mu kubaka igihugu, bagaragaza neza isura y’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Ati “ Indangamirwa by’umwihariko, mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza.”

Yongeye kandi kubasaba kwima matwi ibibarangaza, baharanira gukoresha umwanya wabo mu bintu biri ngombwa.

Ati “Mwe nk’abakiri bato mukoreshe umwanya wanyu mu biri ngombwa gusa, ibibarangaza mu nzira zitandukanye n’amazina atandukanye bihabwa, ntimukabihe umwanya.”

Photos:

Photos: RBA

[fluentform id="3"]