Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyuma Justin, yagaragaje ko Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu,yubaka amashuri n’amavuriro byafashije Abanyarwanda.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 125 y’Ivanjiri igeze mu Rwanda ndetse n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.
Ni ibirori by’impurirane byabereye muri sitade amahoro , byitabirwa n’imbaga y’abakirisitu ,abayobozi b’igihugu bn’abandi bavuye mu bihugu by’ibituranyi n’ahandi ku Isi.
Minsitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko uyu munsi udasanzwe ari n’umwanya mwiza wo kureba urugendo rw’uruhare kiliziya yagize mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Uyu munsi w’ibyishimo, ni umwana mwiza wo gusubiza amaso inyuma, tukazirikana urugendo rurerure rw’ukwemera, urukundo no kwitangira abandi byaranze kiliziya Gatorika mu Rwanda. Mu gihe cy’imyaka 125 ishize, Kiliziya Gatorika,yabaye umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu iterambere ry’igihugu cyacu. “
Yakomeje agira ati ” Umusanzu wayo ugaragara mu mibereho myiza y’Abanyarwanda, cyane cyane mu burezi, mu buvuzi, mu bumwe n’ubwiyunge no kubaka umuryango nyarwanda ufute ubumwe n’icyerekezo. “
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yavuze ko mu rwego rw’uburezi,kiliziya yubatse amashuri n’amahuriro ya kiliziya gatorika, byafashije igihugu kubaka umunyarwanda ufite indangagaciro, mu bumenyi no mu bushobozi.
Yongeyeho ko mu buvuzi, ibigo n’amavuriro bya kiliziya gatorika, byakomeje kuba igicumbi cy’ineza ku baturage bose, byita ku bafite intege nke, n’abarwayi bose babigana bashaka ubuvuzi no kwigarurira ikizere.
Minsitiri w’intebe, yavuze ko Kiliziya Gatorika yagize uruhare rukomeye mu kongera kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati ” Mu mibereho n’umuryango, kiliziya yabaye isoko y’ubufatanye yita ku rubyiruko, igafasha imiryango, ikanahora iruhande rw’abatishoboye. Nanone turashimira uruhare kiliziya Gatorika yagize mu bikorwa byo guhuza abanyarwanda, no gufasha gukira ibikomere , byatewe n’amahano ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni urugendo rwashobotse binyuze mu butwari n’urukundo.
Yakomeje agira ati ” Muri iyi myaka 125 kiliziya imaze igeze mu Rwanda, ibyo yakoze ni byinshi cyane, uwabirondora bwakwira bugacya.Leta n’Abanyarwanda bose , bazahora babishima.”
Ni ngombwa ko dufatanyije, twareba imbere hazaza, kugira ngo dukomeze kuvugurura imikoranire yacu, muri gahunda twihaye yo kubaka umunyarwanda, wifitiye ikizere kandi wishakamo igisubizo. “
Minisitiri w’Intebe yavuze ko guverinoma yifuza ubufatanye buhari mu guteza imbere uburezi bw’abana b’Abanyarwanda nta n’umwe usigaye.
Yongeyeho ko ubufatanye hagati ya guverinoma y’u Rwanda na kiliziya gatorika , buzakomeza mu bwubahane, n’ubufatanye mu nyungu z’Abanyarwanda.
Minisitiri w’intebe, yibukije Abakirisitu kuzirikana inshingano z’imiryango ishingiye ku myemerere mu rugendo rw’iterambere.
Yagize ati ” Muri urwo rwego, uyu munsi, nifuje kongera kwibutsa ubutumwa bw’ingenzi bugamije gufasha buri muryango kugira ngo imibereho myiza no kwiyubakira ejo heza hazaza tubigereho. Ni ubutumwa kandi bugaruka kuri za nshingano Leta ihuriraho n’Imiryango Ishingiye ku myemerere, nka Kiliziya Gatolika.”
Turifuza gufatanya na Kiliziya Gatolika n’andi matorero mu gukomeza kunoza uburezi bw’abana b’Abanyarwanda, nta n’umwe usigaye inyuma. Ibyo abambanjirije babivuzeho, ariko nk’uko tubizi, umwana wiga ni Igihugu cyubakwa. Iyo abana batiga, ni ejo hazaza haba hashyizwe mu kaga. Twizeye rero ko amatorero, cyane cyane Kiliziya Gatolika, azakomeza akazi keza akora muri uru rwego.”
Dr Nsengiyumva yasabye kandi abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange kuzirikana umuco w’isuku no kurengera ubuzima.
Ati ” Turashishikariza amatorero yose gukomeza ubutumwa bwiza afasha abanyarwanda guteza imbere ubuzima no kugira isuku. Isuku ni inkingi y’ubuzima bwiza. Iyo dutuye ahantu hasukuye, dukora ibidukikije bisukuye, n’imibiri yacu ikaba isukuye, turwanya indwara kandi tugahora dufite umutekano mu buzima bwacu.”
Yakomeje ati ” Umukiristu mwiza ni uharanira ubumwe kandi akaba urugero rwiza mu byo akora byose. Twese hamwe, dusabe Imana iduhe imbaraga zo gukomeza kubaka umuryango n’Igihugu gifite ubuzima bwiza, umudendezo, n’icyerekezo gihamye.”
Kiliziya Gatorika ivuga ko mu rugendo rw’iterambere, hubatswe amashuri abanza 1758, 1052,kaminuza esheshatu ,ibigo nderabuzima 107, ibitaro 10, ibigo mbonezamikurire 263.
Antoine Cardinal Kambanda, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yashimiye Imana, yashimye Imana ibyo yakoreye kiliziya, avuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge no kurwanya jenoside.
Antoine Cardinal Kambanda ati ” Ni ibyiza dushimira Imana, kugira ngo kandi ikomeze. Ibyo byose ariko birajyana no gukomeza gufasha inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Komisiyo y’ubutabera n’amahoro , ifatanya n’inzego za leta, n’abanyarwanda muri rusange kwiyubaka muri uwo murongo.”













