Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Ni igikorwa cyabereye mu Mirenge ya Mageragere na Gatenga , yo mu Mujyi wa Kigali.
Abitabiriye uyu muganda bakoze ibikorwa birimo gusibura imiyoboro y’amazi no kubaka imirwanyasuri mu kurinda iyangirika ry’ibidukikije .
Ibi bikorwa kandi byibanze mu gutera ibiti, no kubaka amashuri n’ibindi bikorwaremezo , hagamijwe gukomeza gusigasira no gukomeza iterambere ry’ Umujyi.









