sangiza abandi

Ministeri y’urubyiruko n’ubuhanzi yahembye amatorero n’abasizi bahize abandi ku rwego rw’Igihugu – AMAFOTO

sangiza abandi

Kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2026, mu ihema rya Camp Kigali ni bwo habaye ibirori byo gusoza amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi mu mashuri makuru na kaminuza ku rwego rw’Igihugu aho amatorero 10 ndetse n’abasizi 11 ari bo bahatanaga ku rwego rw’Igihugu.

Abasizi 11 bari bahatanye bagombaga kunyura imbere y’akanama nkemurampaka mu cyiciro cy’ubusizi kari kagizwe na : Munezero Ferdinard, Murekatete Claudine, Niyitegeka Gratien, Carine Maniraguha na Musabeyezu Théogene.

Ni mu gihe mu cyiciro cy’mmbyino gakondo akanama nkempurampaka kari kagizwe na : Murayire Protais, Nahimana Serge, Bazatsinda Thomas, Aline Sangwa Kayigemera na Edmond Cyogere.

Mu cyiciro cy’amatorero 10 yahatanaga ku rwego rw’Igihugu mu mbyino gakondo

Itorero ryegukanye umwanya wa mbere ni itorero Indangamuco ryo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye aho ryahembwe miliyoni zirindwi.

Itorero ryaje ku mwanya wa kabiri ni itorero Impuruza ryo muri Kaminuza ya East African University Rwanda aho ryahembwe miliyoni eshanu.

Itorero ryaje ku mwanya wa gatatu ni itorereo Inyamibwa rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Siyansi na Tekinoloji rizwi nka KIST.

Mu cyiciro cy’Abasizi.

Umusizi wegukanye umwanya wa mbere ni Iradukunda Oscar wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye yahembwe  miliyoni ebyiri.

Uwabaye uwa kabiri ni Manishimwe Triphonie wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare yahembwe miliyoni imwe

Umusizi waje ku mwanya wa gatatu akaba ari Nshimiyimana Bernard wiga mu ishuri rikuru rya  Muhabura Polytechnic yahembwe ibihumbi magana arindwi.

Hatanzwe kandi ibihembo byihariye

Hahembwe umubyinnyi mwiza, aho yabaye Cyuzuzo wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Busogo, Umuririmbyi mwiza yabaye Felix wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, Intore yitwaye neza ni Bwimba wiga mu Ishuri Rikuru rya Rwanda Polytechnic i Gishari, ni mu gihe uwitwaye neza ari Isimbi  wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, aba bose bakaba bahembwe ibihumbi Magana abiri buri umwe.

Umutoni Sandrine umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’urubyiruko n’ubuhanzi wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko aya marushanwa yateguwe na ministeri y’urubyiruko n’ubuhanzi, MoYa,  hagamijwe gukundisha no gushishikariza abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza, umwimerere w’umuco n’ubuhanzi nyarwanda ndetse no kububyaza umusaruro

Ati “ “Turashimira ubuyobozi bw’amashuri makuru na kaminuza, ku ruhare rukomeye bagize mu gutera inkunga amatorero n’abasizi, kuborohereza mu ngendo, no kubafasha kubona ibikoresho byabafashije kwitabira neza aya marushanwa.”

Mu cyiciro cy’Amatorero 10 yahatanaga ku rwego rw’Igihugu

Mu cyiciro cy’Abasizi.

Abari bagize akanama nkemurampaka mu byiciro byombi

Mu cyiciro cy’imbyino gakondo

Mu cyiciro cy’Ubusizi

Abegukanye ibihembo byihariye

Umutoni Sandrine Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ni we wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori

Photos:

[fluentform id="3"]