Nyampinga wa Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde ukomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda ‘Mama’ na Se w’Umunyankole yatsinzwe amatora yo kuyobora Umuryango w’Abanyeshuri ‘Guild President’, biga muri Kaminuza ya Makerere University.
Mu matora yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2026, byemejwe ko Kadondi Gracious ari we wegukanye intsinzi aho yagize amajwi 6801 mu gihe Hannah Tumukunde yagize amajwi 5787.
Ibyavuye mu matora byatunguye benshi kuko Hannah yahabwaga amahirwe menshi biturutse ku muriri yari afite mu gihe cyo kwiyamamaza ndetse n’uburyo afite izina rizwi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda ahanini bitewe n’ikamba rya Nyampinga wa Uganda yegukanye mu 2023.
Ni ku nshuro ya 92 muri iyi Kaminuza hatowe ‘Guild President’ aho nyuma yo gutsindwa Tumukunde yemeye ibyavuye mu matora mu butumwa yageneye abamukurira ku mbuga nkoranyambaga ze tariki ya 10 Mata 2026 aho yavuze ko iyi ari intangiriro kuko adateze gucika intege mu bindi agiye gukomerezamo.
Yagize ati “Iri si iherezo cyangwa itangiriro, ni iherezo ry’itangiriro, ubu ni igihe cyo kwikosora, tugakomeza gutanga serivisi z’ubwitange binyuze mu bundi buryo.”
Hannah w’imyaka 23 y’amavuko, yabaye Nyampinga wa Uganda muri 2023 ndetse yaje mu bakobwa icumi ba mbere bafite ubwiza bufite intego ‘Beauty with Purpose’ , mu Irushanwa rya Miss World 2024.
Ubutumwa bwa Miss Hannah Tumukunde nyuma yo gutsindwa amatora
Kadondi Gracious watsinze Tumukunde mu matora



Hannah yatsinzwe amatora mu buryo bwatunguye benshi









