Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Michael Tesfay.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024. ndetse aba bombi bakaba bitegura gusezerana imbere y’Imana ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Tariki ya 1 Mutarama nibwo Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia yambitse impeta Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2022, ndetse kuva ubwo imyiteguro y’ubukwe yahise itangira.
Ku wa 29 Nzeri nibwo Nishimwe Naomie yakorewe umuhango wo gusezera ku bukumi ‘Bridal Shower’ mu birori bibereye ijisho yakorewe n’inshuti ze i Dubai.
Michael Tesfay ugiye kurushinga na Nishimwe yize ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza, gusa kuri ubu aba mu Rwanda.







