Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2015 yambitswe imeta na Dylan Ngenzi bari bamaranye igihe mu rukundo, yifurizwa ishya n’ihirwe n’ibyamamare bitandukanye.
Aya makuru yashyizwe hanze n’uyu mukobwa mu ijoro ryo ku wa 27 Nzeri 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze uburyo yagiye gusangira n’umukunzi we Dylan Ngenzi, agataha yemeye kumubera umugore. Ubu butumwa bwaherekejwe n’amashusho.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe gito aba bombi babatirijwe hamwe muri Zion Temple. Nubwo Vanessa yagiye abihakana avuga ko bafitanye ubushuti gusa.
Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byamurase amashimwe bamwifuriza ibyiza barimo Miss Nishimwe Naomie, Miss Nshuti Divine Muheto, Sacha Kate, Tidjara Kabendera, Julius Chita n’abandi.







