sangiza abandi

Mobicash Rwanda Ltd yahagaritswe by’agateganyo

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda, yahagaritse by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu ibikorwa bya MobiCash .

BNR ivuga ko iki cyemezo cyafashwe kuva tariki ya 23 Mutarama 2026, nyuma yo kurangwa n’imikorere itubahirije amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’ibigo bigenga ibitanga serivisi zo kwishyurana.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko Mobicash ibujijwe gukomeza gukora ibikorwa byo gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa amafaranga y’abakiriya.

Abakiriya bose basanzwe bafite konti bazakomeza kugira uburenganzira busesuye ku mafaranga yabo kandi bashobore kuyabikuza. Bikazagenzurwa na BNR kugira ngo birinde abaguzi .

BNR yagiriye inama abaturage kugana izindi serivisi zo kwishyura zatangwaga na Mobicash .

MobiCash ni uburyo bwo kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital Payment Platform) ryakunze gukoreshwa cyane cyane mu kwishyura serivisi za leta n’iz’abantu ku giti cyabo.

Mu Rwanda, yamenyekanye cyane binyuze mu bufatanye yari ifitanye na Irembo, aho abaturage bayifashishaga bishyura serivisi nka pasiporo, icyangombwa cy’amavuko, n’izindi.

Mu gufungura konti, umuntu yakoreshaga nimero ya telefoni ye, (MTN, Airtel) cyane cyane binyuze ku buryo bwa USSD (nka *502#).

Iyo umuntu yashakaga kwishyura serivisi, yahitagamo serivisi ashaka (urugero: Umusoro w’ubutaka, Mutuelle de Santé, cyangwa umuriro w’amashanyarazi), ugashyiramo kode (ID) ya serivisi, ukemeza n’ijambo ry’ibanga (PIN).

Icyakora yakunze guhura n’ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe sisiteme yayo yagiraga ibibazo bigatuma abantu bishyuye serivisi batabona ubutumwa bwemeza (confirmation), bigateza igihombo no kuyitakariza ikizere.

Ubu buryo bwatangijwe na Patrick Gordon Ngabonzima wavumbuye ikoranabuhanga Mobicash mu mwaka wa 2007  .

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]