sangiza abandi

MTN Iwacu Muzika Festival yasigayemo ideni Abanyabugesera  

sangiza abandi

Igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ cyaberaga mu Karere ka Bugesera cyahagaritswe igitaraganya nyuma y’uko haguye imvura irimo umuyaga mwinshi bituma umuhanzi Bruce Melody adataramira abitabiriye.

Iki gitaramo cyabaye ku wa gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024, gitangira saa munani z’amanywa. Umuririmbyi wafunguye urubyiniro ubwo imvura yari itaragwa ni Ruti Joel wabashije gutaramira abakunzi mu gihe kingana n’isaha yose. 

Nyuma ye abandi bahanzi ntibagize ayo mahirwe kuko imvura yahise yiyongera. Aho itangiye kugabanuka abahanzi bahawe iminota micye yo kuririmba aho buri umwe yarafite gukoresha iminota 20. 

Mubamukurikiye harimo Bushali, Danny Nanone, Kenny Sol, Bwiza, na Chriss Eazy. Umuhanzi wagombaga gusoza iki gitaramo ni Bruce Melody, niyabashije kuba yagisoza kuko umuyaga n’imvura byari byinshi abagiteguye bahitamo ko kidakomeza.

Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ati “Hari hari kugwa imvura irimo umuyaga mwinshi, tubonye bishobora gutera impanuka twafashe icyemezo cy’uko ntaririmba kuko icya mbere ni ubuzima bw’abantu.” 

Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP, isanzwe itegura ibi bitaramo yabwiye abanyamakuru ko bahagaritse iki gitaramo kubera umuyaga mwinshi babonaga ko ushobora gutera impanuka.

Ati “Nyuma yo kubona ko imvura irimo umuyaga mwinshi washoboraga gutera n’impanuka, twahisemo guhagarika igitaramo kuko icya mbere ni ubuzima bw’abantu kuruta ikindi icyo ari cyo cyose.”

Bubu yahamije ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika by’umwaka utaha bizaba mu mpeshyi ya 2025 bazakora ibishoboka byose bikagera i Nyamata mu rwego rwo kuvamo ideni abakunzi b’umuziki bari bitabiriye icy’uwo munsi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]