Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025 igaragaza ko abaturage 270,571 bangiwe guhabwa serivisi zinyuranye zitangwa binyuze ku rubuga rwa Irembo, bitewe n’ibibazo byagaragaye mu mikorere y’abakozi baryo.
Iyi raporo yakozwe ishingiye ku bugenzuzi bwakorewe ku bikorwa bya Irembo hagati ya Werurwe 2023 na Nzeri 2025, igaragaza ko hari abaturage benshi batabashije kubona serivisi nyuma yo kuzisaba kandi barishyuye amafaranga asabwa.
Serivisi zangiwe zirimo izitangwa n’inzego z’ibanze, izo kwemerwa kw’impamyabumenyi (equivalence), izitangwa na noteri, ndetse n’izijyanye no guhererekanya ubutaka nk’impano.
Raporo igaragaza ko impamvu nyamukuru yateye ibyo bibazo ari uko bamwe mu bakozi bashinzwe kwakira no gutunganya ubusabe banze kuzakira cyangwa bagahagarika ubusabe batabanje gusaba ibisobanuro bihagije ku babusabye.
Ibi byatumaga abasaba serivisi basabwa kongera gusaba, bakanishyura andi mafaranga, nyuma yo kongera kuzuza ibisabwa.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agaragaza ko ibi bibangamira gahunda ya Leta yo koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gucunga neza umutungo wa Leta.
Yanagaragaje ko hakenewe kunozwa uburyo bwo gutanga serivisi, ku buryo uwasabye serivisi abanza kumenyeshwa ibibura kugira ngo akosore hakiri kare, aho guhita yangirwa burundu.
Iyi raporo si ubwa mbere igaragaje ibibazo nk’ibi, kuko no mu bihe bitandukanye ubugenzuzi bwagiye bugaragaza ko uburangare mu mikorere butuma abaturage bangirwa serivisi nyamara baramaze kwishyura. Ibi bikaba bigira ingaruka ku cyizere abaturage bagirira uburyo bw’ikoranabuhanga Leta yashyizeho.
Urubuga rwa Irembo rwashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe korohereza abaturage n’abanyamahanga kubona serivisi za Leta mu buryo bwihuse, bworoshye kandi butarangwamo imirongo miremire cyangwa gutakaza umwanya.








