sangiza abandi

Mu Rwanda hafunguwe ishuri ryitezweho kongera inzobere mu buziranenge

sangiza abandi

Mu Rwanda hafunguwe Ishuri rya RSB Quality Academy, ryitezweho kubakira ubushobozi abahanga mu buziranenge, baba abo mu Gihugu ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda, ndetse no kugabanya ikiguzi cy’amahugurwa bahabwa.

Iri shuri ryafunguwe ku wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026, ryashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya Korea, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’inganda mu by’ubuziranenge kandi hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, Raymond Murenzi, yavuze ko iri shuri rigiye gufasha mu kongera inzobere mu buziranenge, aho hifuzwa intego yo kunguka inzobere zirenga 8000 mu myaka itanu.

Yavuze ko rizategura abikorera bashobora kuzahabwa akazi n’inganda zitandukanye hirya no hino mu gihugu, bakazaba igisubizo kuko hari hasanzwe inzobere zitagera no kuri 50 ndetse no kubabonera amahugurwa bikaba byatwaraga ikiguzi kiri hejuru.

Ati “Byatugoraga kubona inzobere ziza kwigisha ibijyane n’ubuziranenge. Twishyuraga hagati y’ibihumbi 20 na 30 by’amadorali mu cyumweru kimwe ngo tubone uza kwigisha abantu nibura 20. Ubu rero bizoroha cyane kuko dufite iri shuri rishobora gutanga amasomo mu buryo bw’iyakure [e-learning].”

Murenzi yashimangiye ko Ishuri ry’Ubuziranenge (RSB Quality Academy) rizoroshya akazi kari gasanzwe gakorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, kuko kizajya gifasha mu guhugura abakurikirana iby’ubuzirangenge mu gihugu.

Ati “Twari tumenyereye ko RSB ari cyo kigo gikora aka kazi cyonyine rimwe na rimwe hakabaho gutinda mu gutanga serivisi, twizeye ko icyo cyuho kigiye kuvamo.”

Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 70 bicaye neza, bashobora kwigishwa n’abarimu bahari cyangwa se badahari bakoresheje uburyo bw’iyakure. Byitezwe ko rizafasha gutanga inzobere mu kugenzura ubuziranenge zirenga 500 mu mwaka wa mbere ritangiye imirimo.

Mu Rwanda hafunguwe Ishuri rya RSB Quality Academy, rizajya ryubakira ubushobozi abahanga mu buziranenge
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 70 bicaye neza

Photos:

[fluentform id="3"]