sangiza abandi

Mu Rwanda hagiye gutangizwa gupima DNA y’umwana utaravuka

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gutangiza igikorwa cyo gupima DNA y’umwana ukiri mu nda ya nyina byibura guhera ku byumweru bitandatu ibizwi nka ‘non-invasive prenatal paternity testing’.

Ubu buryo bwo kugaragaza isano iri hagati y’umwana n’umubyeyi, buzajya bwifashishwa mu kugaragaza hakiri kare Se w’umwana w’umugore utwite mu rwego rwo kurwanya inda ziterwa abangavu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Iyi DNA izajya ikorwa bidasabye ko umubyeyi abagwa ndetse bishobora gukoreshwa bigatanga igisubizo cy’ukuri guhera ku byumweru bitandatu umubyeyi atwite.

Guverinoma y’u Rwanda izatangira gukoresha ubu buryo guhera muri Mutarama 2026, mu rwego rwo kumenya hakiri kare abagabo batera inda abangavu, ibi bizajya bifasha mu kuba hatangwa ubutabera vuba bitari nk’ibisanzwe barindira ko umwana avuka rimwe na rimwe ubutabera ntibutangwe.

Ubu buryo bushya buzajya bufasha inzego z’ubugenzacyaha kwihutisha iperereza no kubona amakuru yihuse mbere y’uko umwana avuka, bitume ukekwaho icyaha akurikiranwa hakiri kare.

Nubwo ubu buryo hari byinshi buzakemura, bimwe mu bihugu bwamaze kugezwamo bigaragaza ko hari imbogamizi eshatu bihura nabyo zirimo ubushobozi bwo kugeza serivisi kuri bose, kurinda amakuru bwite ndetse no gukangurira abaturage kugana iyi serivisi by’umwihariko nko kubahohotewe bagatinyuka kujya kwaka ubufasha.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu 2025, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari bafite munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana, abandi 50 bangana na 7% batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bafite imyaka iri hagati ya 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe, biturutse ku mibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane nʼinshuti zabo.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, ni mu gihe 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri batayasubiramo iyo bamaze kubyara.

Photos:

[fluentform id="3"]