Ishoramari rya miliyari 2,62 z’amadolari ryanditswe mu Rwanda mu mwaka wa 2025 mu mishinga igera kuri 799 yiyongereye ivuye kuri 612 mu mwaka wabanje wa 2024, yitezweho gutanga imirimo 38,000.
Byatangajwe muri raporo y’umwaka wa 2025 y’Ibikorwa by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB),yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026.
Iyi raporo igaragaza ko iri shoramari ryiganje mu bucuruzi bw’imitungo itimukanwa, inganda zitunganya ibintu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagize uruhare runini kwinjiza imari no guteza imbere ihangwa ry’imirimo.
Ni mu gihe ishoramari ry’abikorera rituruka hanze y’Igihugu na ryo ryakomeje kwiyongera. Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwa 2025, amafaranga y’ishoramari aturuka mu mahanga yageze kuri miliyoni 872,9 z’amadolari ya Amerika mu 2024, bigaragaza izamuka rya 21.8% ugereranyije na miliyoni 716,5 z’amadolari mu 2023.
Muri uwo mwaka wa 2024, U Bushinwa nibwo bwari bwaje ku isonga mu bihugu by’amahanga byashoye mu Rwanda, aho muri iki gihugu havuye miliyoni 460$ ashyirwa mu mishinga 58. Cyakurikiwe n’u Buhinde bwashoye agera kuri miliyoni 445,1$ yashyizwe mu mishinga 35, mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari havuye ishoramari ringana na miliyoni 441,3$ yashyizwe mu mishinga 31.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko imikorere y’umwaka wa 2025, igaragaza intambwe ikomeje guterwa mu gushyigikira imishinga y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda no gushyira mu bikorwa iby’ingenzi mu nzego zirimo ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga.
Ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyari 3,6 z’amadolari hashingiwe ku mikorere ihamye mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, burimo n’ubw’imboga n’indabo.
Iri terambere ryaturutse cyane cyane ku nzego nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, n’ubuhinzi bw’indabo n’imboga, zose zakomeje gutanga umusaruro uhamye.
Ibicuruzwa na serivisi byoherezwa mu mahanga byazamutseho 2.7% ugereranyije n’umwaka ushize, bikomeza kugira uruhare rukomeye mu musaruro rusange w’ibyoherezwa hanze.
Ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ibicuruzwa byanyujijwe mu ndege byazamutseho 2.4%, bigera kuri toni 6,257, bivuye kuri toni 6,113 mu 2024. Ibi byerekana ko u Rwanda rukomeje kunoza imiyoboro yarwo ihuza isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.
RDB ishimangira ko izakomeza gushyira mu bikorwa Icyiciro cya Kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) ndetse na gahunda yayo y’imyaka itanu (2025–2030), hibandwa ku kwagura ishoramari, kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere ubukerarugendo, udushya n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.








