sangiza abandi

Mu Rwanda hari kuba ibarura ry’Abahanzi

sangiza abandi

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi(MoYA), ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi,UNESCO,ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, bari gukora ibarura ry’abahanzi bo mu Rwanda.

Iyi Minisiteri yatangaje ko iri barura rizaba  guhera tariki ya 22 Nzeri 2025 kugera 15 Ukwakira 2025.

MoYA yasabye abahanzi bose bo mu Rwanda kwitabira , bitwaje indangamuntu.

Yagize iti “ Bazafashwa n’abakarani b’ibarura ku Mirenge  babarizwamo, ku turere no mu bigo by’urubyiruko.”

Umusigire w’Impuguke ushinzwe Politike n’Imishinga y’Ubuhanzi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Alice Kamasoni, aheruka gutangaza ko  ko amakuru azakusanywa ari yo azashingirwaho mu gushyiraho urwego ruhagarariye abahanzi ku rwego rw’igihugu.

Ati “Twifuza kumenya aho umuhanzi ari mu turere twose tw’Igihugu. Kugirango nkatwe nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi bidufashe mu igenamigambi […] Kumenya mu by’ukuri uruganda rw’ubuhanzi turarujyana gute? ni ibiki bikenewe? Ariko nanone habeho no kumenya amakuru yimbitse ajyanye no kubaka rwa rwego rubagenga, rufite amategeko, rufite amabwiriza, ndetse aho babarizwa babashe kubakorera ubuvugizi muri rusange.”

Iyi gahunda yitezweho gufasha abahanzi kubona amahirwe yo kwinjira mu Nama y’Igihugu y’Ubuhanzi, bityo ijwi ryabo rikagera ku rwego rwo hejuru mu gihugu. 

Ni ubwa mbere mu Rwanda hakozwe ibarura ry’abahanzi mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi .

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response