Mu Rwanda hari kubera inama y’Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ziteguye gutabara mu bihe bikomeye (EASF) igamije kwemeza Inyandiko Ngenderwaho y’ibikorwa bihuriweho by’Ingabo zo mu Kirere.
Iyi nama y’iminsi itanu kuva tariki 15-19 Kamena 2026, yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, Brigadier General Louis Kanobayire, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Iyi nama yahuje impuguke ziturutse mu bihugu bigize EASF birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Ethiopia, hagamijwe gusuzuma no guhuza inyandiko z’ingenzi z’imikorere zigamije kongerera ubushobozi ingabo zo mu kirere mu karere no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi no gutabara mu gihe cy’ibiza.
Brigadier General Kanobayire yavuze ko iyi nama igaragaza ubushake bw’ibihugu bigize EASF mu gushimangira ubufatanye bw’akarere no kongera ubushobozi bwo kwitegura no gutabara mu gihe cy’ibibazo n’ibiza byibasira abaturage.
EASF ni umwe mu mitwe y’akarere igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye gutabara. Ufite inshingano zo gutegura, guhuza no kuyobora ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.











