Mu Rwanda hari kubera inama ireba uburyo bwakwifashishwa mu kongera umubare w’abakora ingendo z’indege n’ubukerarugendo binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika.
lyi nama iri kubera mu mujyi wa Kigali kuva tariki 10-13 Ukwakira 2024, yateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’abacuruza amatike y’indege na serivisi z’ubukerarugendo muri Afurika y’Amajyepfo n’Iburasirazuba, Association of Eastern Africa Travel Agents (AESATA).
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacuruza amatike y’indege mu Rwanda, Louise Uwizeye yavuze ko muri iyi nama bazanaganira ku bibazo bindi byugarije abakora muri uru rwego ndetse n’uburyo barushaho kujyana n’ikoranabuhanga.
Inama iheruka y’Ihuriro ry’ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusanjye rya Afurika (AFCFTA), Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye koroshya igendo z’urujya n’uruza kugirango ubucuruzi n’ubukerarugendo bikorwe mu bwisanzure.
Ibi byongeye gushimangirwa n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko bibabaje kuba Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’ingendo z’indege, kubera amatike ahenze na politiki zikuraho ubwisanzure mu kugenderana.
Akomeza avuga ko bizakemurwa no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AFCTA).
Nicanor Sabula, Umuyobozi Mukuru wa AESATA yavuze ko impamvu ingendo z’indege muri Afurika zigihenze, biterwa n’amananiza za Guverinoma zishyiraho, ikindi gikomeye n’ibiciro by’ingendo z’indege biracyahenze.
Lindy Nzengu ukora mu kigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo, Guide Guru mu Rwanda, we abona ko icyakorwa ari ukugabanya imisoro ku bigo bitwara abantu mu ndege ndetse no guhana amakuru bakamenya igihe abagenzi ari benshi n’igihe sosiyeti zishobora kubahana.









