Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille yijeje Abanyarwanda ko azaharanira gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse ndetse bwizewe n’ababuhawe.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, nibwo Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille na Visi Perezida w’uru rukiko, Hitiyaremye Alphonse bagejeje indahiro zabo kuri Perezida Paul Kagame.
Mukantaganzwa yijeje Abanyarwanda ko azaharanira ko bagerwaho n’ubutabera buboneye kandi bwihuse, agaragaza ko iyo budatanzwe vuba busa n’ubutatanzwe.
Ati” Tuzaharanira guha Abanyarwanda n’Abaturarwanda ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye, dore ko ubutabera butinze, bufatwa nk’ubutatanzwe.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko kuva ubutabera bw’u Rwanda bwavugururwa mu 2003, bwakomeje kwiyubaka, ariko ashimangira ko hari ibigikeneye kunozwa kugirango bunyure birushijeho ababuhabwa.
Mukantaganzwa Domitille abaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye, Ntizilyayo Faustin. Akaba yijeje ko ubu Buyobozi bushya buzakomereza aho abasoje inshingano bari bageze, ndetse bazirikana amahitamo y’Abanyarwanda yo gukora umurimo unoze.









