Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro bigamije kugarura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi bitatanze umusaruro bitewe n’amagambo yagiye atangazwa na Perezida Evaritse Ndayishimiye mu bihe bitandukanye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwagerageje kuganira n’u Burundi mu bihe bitandukanye ariko bikarangira ntamusaruro uvuye muri ibyo biganiro ndetse hakaba hashize amezi menshi ntabirongera kuba.
Ambasaderi Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The New Times, cyagarukaga ku mubano w’u Rwanda n’ibindi buhugu cyane cyane ibyo mu karere.
Ubwo yagarukaga ku kibazo cy’u Burundi n’umutekano wo mu karere, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Burundi atari umuti w’ikibazo gihari ahubwo ko buri mu bagira uruhare mu kuwuhungabanya.
Ku bijyanye n’ibibazo byo muri Congo, Nduhungirehe yavuze ko u Burundi bwohereje abasirikare mu Burasirazuba bw’iki gihugu ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi, aho bakorana n’ingabo za Congo FARDC n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze kandi ko u Burundi bushinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo guhohotera Abanyamulenge batuye mu bice bya Minembwe no mu misozi miremire.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rumenyesha abahuza uruhare rw’u Burundi mu guhembera amakimbirane amaze imyaka mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no guhungabanya umutekano wo mu karere muri rusange.
Ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi byarahagaze
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda n’u Burundi byigeze kugirana ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ariko ko bitakomeje.
Yavuze ko muri Werurwe umwaka ushize, abayobozi bashinzwe umutekano n’ubutasi b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka, bakumvikana ku ngamba zagabanya umwuka mubi ariko ko ntacyo byatanze gifatika bitewe n’amagambo yatangajwe na Perezida Ndayishimiye.
Yagize ati “ Nyuma yaho, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko u Rwanda rwashakaga gutera u Burundi”. Nyuma y’ifatwa rya Uvira, habayeho indi mishyikirano hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’u Burundi ku wa 14 no ku wa 28 Ukuboza, igamije kureba uko ibihugu byombi byasubizaho umubano usanzwe. Ariko amagambo yakurikiyeho yavuzwe na Perezida w’u Burundi ntiyatumye iyo nzira ikomeza.”
Ku birebana n’abantu u Burundi bushinja kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi mu 2015, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta mishyikirano mishya kuri iki kibazo yabayeho muri uyu mwaka ndetse ko batunguwe n’ibyo Ndayishimiye aherutse kubwira BBC ko u Rwanda rwemeye gutanga abo bantu.
Yagize ati “ Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC yatangaje ko ngo mu mezi atanu u Rwanda rwemeye gutanga abantu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi. Ibyo byaradutunguye kuko ibyo biganiro ntabyigeze bibaho muri uyu mwaka, ibiheruka byabaye mu myaka itatu ishize ariko ntamwanzuro wigeze ufatwa kuko hari ibyo u Burundi bwari bwasabwe bitigeze bishyirwa mu bikorwa”.
Yavuze ko nyuma y’aho nta bindi biganiro byabaye kuri iyo ngingo ndetse ko ibiheruka bya nyuma hagati y’u Rwanda n’u Burundi ari ibyabaye mu Ukuboza 2025, byari bigamije kuganira ku ngaruka z’ifatwa rya Uvira, kandi ko muri uyu mwaka nta yindi mishyikirano yabayeho.
Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamba biturutse ku mwuka mubi watewe n’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ryakozwe n’Abarundi muri Gicurasi 2015, bamwe muri bo bagahungira mu Rwanda, u Burundi bufunga imipaka.
Mu 2022, ibihugu byombi byariyunze, imipaka irafungurwa ariko mu mpera za 2023 umubano wongera kuzamba, nyuma y’igitero umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye muri zone Gatumba mu Ntara ya Bujumbura, u Burundi bwongera gufunga imipaka muri Mutarama 2024 aho bwashinjaga u Rwanda gufasha uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.









