sangiza abandi

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Abanyarwanda bubifuriza umwaka mushya muhire

sangiza abandi

Louise Mushikiwabo uhagarariye w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda, abizeza ko byose bizagenda neza mu mwaka wa 2025.

Ni ubutumwa yasangije ku rubuga rwa x kuri uyu wa gatatu, tariki ya 1 Mutarama 2025, bugendanye n’umunsi mukuru wa Bonane, mu Rwanda ku Isi hose bizihije.

Ubutumwa bwe bugira buti” Abachou bacu beza, mbifurije Umwama wa 2025 w’amata n’ubuki!! Buri wese icyo yifuza cuane mu mwaka utangiye kizamubere impambo! Mbifurije ubuzima buzira umuze, ibyishimo no gutsinda’’.

Yakomeje abwira Abanyarwanda ko umwaka wa 2025, uzababera uwibyishimo n’umunezero ndetse abibutsa ko bagomba kuwinjirana mu mwaka mushya intego ivuga ko byose bizagenda neza.

Mushikiwabo yunze murya Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu musangiro usoza umwaka wabaye ku wa mbere, aho yibukije Abanyarwanda ko byose bizagenda neza, ati”(Everything will be Alright).

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]