sangiza abandi

Musore nawe nkumi banza wite kuri ibi bintu mbere yo kurushinga

sangiza abandi

Urukundo rushobora gutuma abantu bahuza imitima, ariko kubaka urugo bisaba ibirenze gukundana. Muri iki gihe, aho imiryango ihura n’ibibazo by’ubukungu, amakimbirane, guhinduka kw’imibereho n’ibibazo by’imibanire, umuntu ugiye kurushinga akwiye kubanza kwibaza ibibazo bikomeye mbere yo kuvuga ati “uyu ni we tuzabana akaramata”.

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko mu 2025 habaye ubukwe bwemewe n’amategeko 50,256, mu gihe ubutane 4,479 ari bwo bwanditswe muri gahunda y’Igihugu yo Kwandika no Kubika Amakuru y’Imibereho y’Abaturage, muri bwo 2,629 bwemejwe n’inkiko muri uwo mwaka.

Ibi ntibivuze ko buri wese ugana ku rushako aba afite ibyago byo gutandukana, ariko byerekana ko gufata umwanzuro wo kubana bisaba gutekereza ku buryo burenze amarangamutima y’urukundo. Bityo hari ibintu umuntu akwiye kubanza kwitaho.

Muganire ku buzima bw’imyororokere 

Ibi ni bimwe mu biganiro abantu benshi batinya, nyamara ni ingenzi.

Niba mwitegura gushyingirwa, mubanze muganire ku budahemuka, imibonano mpuzabitsina, kuboneza urubyaro, ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibizamini by’ubuzima bikwiye gukorwa.

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko mu rubyiruko rutarashyingirwa rufite imyaka iri hagati ya 15 na 24, abagera kuri 33,2% by’abakobwa ni bo bavuze ko batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Imibare igaragaza ko umusore umwe muri batanu n’umukobwa umwe muri batanu batangira gukora imibonano mpuzabitsina bataruzuza imyaka 18.

RDHS 2025 igaragaza ko 2.2% by’abaturage bafite imyaka 15–49 mu Rwanda bafite HIV, aho 2.8% ari bagore mu gihe abagabo ari  1.5%. Naho i Kigali ho byari 3.7%.

Ibi ntabwo ari ugushinja uwo mukundana, ahubwo ni uburyo bwo kubaka urugo rushingiye ku kuri, icyizere n’ubuzima bwiza.

Menya neza uwo ugiye kubana na we, atari uwo wifuza ko aba

Umuntu ntakwiye gufata umwanzuro wo kurushinga abona ko hari ibyo atishimiye k’uwo bag’ye kubana yizeye ko azamuhindura nyuma y’ubukwe.

Hari ibibazo umuntu aba akwiye kwibaza mbere yo kwemeza ko imico runaka yabonye kuri mugenzi we azayihindura barageze murugo.

Hari ukwibaza uti: Ese iyo arakaye yitwara ate? Yubaha abandi? Iyo mfite ikibazo amfasha kugikemura cyangwa ahitamo guhunga? Iyo yakosheje yemera amakosa ye cyangwa niba ibyo akubwira bihura n’ibyo akora?

Ntukanyurwe gusa n’uko umuntu yitwara igihe ibintu byose bimeze neza; menya uko yitwara iyo ibintu bitagenze neza nk’uko abyifuza.

 Muganire ku mafaranga mbere y’ubukwe

Amafaranga ni kimwe mu bintu bishobora guteza amakimbirane mu rugo iyo abashakanye batigeze bumvikana ku buryo azakoreshwa.

Mbere yo gushyingiranwa, ni ngombwa kumenya uko buri wese akora n’amafaranga yinjiza, kwizigamira, amadeni, imishinga, gufasha imiryango bakomokamo ndetse n’ibyo bashaka kugeraho mu myaka iri imbere.

Mu 2024 u Rwanda rwari rufite urwego rw’imikoreshereze ya serivisi z’imari ruri hejuru ya 96% by’abaturage bakuru bari bafite uburyo bwo kubona serivisi z’imari ariko ntibivuze ko abashakanye bumvikana ku micungire y’amafaranga.

Mu Rwanda abantu bagejeje imyaka imyaka yo gukora (16) kuzamura, ni miliyoni 8,7. Muri bo miliyoni 4,7 ni bo bafite akazi naho 729.000 bategereje imirimo mu gihe NISR igaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo ari miliyoni 5,4, bangana na 62.1% by’abafite imyaka yo gukora.

Ikibazo ntabwo ari ingano y’amafaranga buri wese afite cyangwa jinjija ahubwo ni ukumenya niba mufite imyumvire imwe ku micungire y’amafaranga mufite n’ayo mwinjiza.

Muganire ku bana mbere yo kubyara

Abantu benshi baganira cyane ku bukwe kurusha uko baganira ku buzima buzakurikira ubukwe.

Gusa kimwe mu kintu cy’ingenzi ni ukubanza kumvikana niba mushaka abana, umubare wabo mwifuza, igihe mushaka kubabyarira, uko muzabitaho n’icyo buri wese atekereza ku nshingano z’umubyeyi.

Imibare ya RDHS 2025 igaragaza ko abagore bafite ibyifuzo bitandukanye ku bijyanye no kubyara aho 13% bifuza undi mwana mu myaka ibiri iri imbere, 37% bakifuza kuzamubona nyuma y’imyaka ibiri, mu gihe 47% batifuza kongera kubyara. 

Mu 2025, 69% by’abagore bashatse bakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ibi byerekana ko kwifuza kubyara atari ikintu umuntu yakwemerera undi ko bazabyumvikanaho nyuma y’ubukwe.

Mu 2024 Umuryango urengera abana mu Rwanda, SOS Children’s Village, watangaje ko 90% by’abana bagaragara mu mihanda, baba barahunze ibibazo byo mu miryango bavukamo.

Suzuma imico ye mu gihe cy’amakimbirane

Abantu benshi bashobora kuba beza iyo bishimye. Ikizamini gikomeye ni uko bitwara iyo batumvikanye.

Niba ugiye kurushinga ukwiye kureba kwita ku buryo uwo mukundana yitwara mu gihe cy’ibibazo niba abikemura mu biganiro cyangwa niba akoresha gutukana, gutera ubwoba, kugucecekesha cyangwa kugukubita.

Urugo rwiza ntabwo ari urutabamo amakimbirane; ahubwo ni urufite uburyo bwo gukemura amakimbirane hatanayeho ihohotera.

Imibare yo mu 2025 yerekana ko umugore umwe muri batatu (bagera kuri 33%) bafite hagati y’imyaka 15 na 49 bigeze gushaka mu Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, irikomeretsa umubiri, cyangwa irindi hohoterwa ryo mu ngo.

Muri uwo mwaka kandi abagore 39% n’abagabo 23% bigeze kugira uwo bashakanye cyangwa uwo babana byihariwe, bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, irikorerwa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina, bikozwe n’uwo bashakanye cyangwa uwo babana uheruka.

Ikimenyetso cy’ihohoterwa ntigikwiye gufatwa nk’ikibazo kizakemuka kubera ubukwe.

Menya uko mugenzi wawe abona inshingano zo mu rugo

Ese guteka ni inshingano z’umugore gusa? Ese umugabo ni we wenyine ugomba gushaka amafaranga? Ese kurera abana ni inshingano z’umubyeyi umwe? Cyangwa  gufata ibyemezo by’urugo bikorwa n’umuntu umwe? Ibi ni ibibazo bigomba kuganirwaho mbere.

Imibereho y’imiryango y’iki gihe itandukanye n’iyo hambere, haba abagore cyangwa abagabo bose barakora, bariga, bashaka amafaranga kandi bagira uruhare mu iterambere ry’urugo. Ni yo mpamvu kubaka urugo bisaba kumvikana ku nshingano n’ubufatanye, aho gutegereza ko undi azamenya ibyo akwiye gukora nyuma y’ubukwe.

Muganire ku miryango mukomokamo n’imipaka batagomba kurenga

Kurushinga ntabwo ari ukubana n’umukunzi wawe gusa; akenshi ni no kwinjira mu muryango mugari.

Mubanze muganire ku ruhare rw’ababyeyi, abavandimwe n’abandi bo mu miryango yanyu mu buzima bw’urugo rwanyu.

Mubanze mwemerenye uko muzajya mubasura, amafaranga yo gufasha imiryango,  cyamgwa se ababyeyi banyu bashobora kugira uruhare rungana iki mu byemezo by’urugo rwanyu munumvikane  niba ari ngombwa ko ibibazo hagati yanyu bishobora kujyanwa mu miryango cyangwa niba hari imipaka batagomba kurenga.

Umupaka usobanutse hagati y’urugo n’imiryango y’abashakanye ushobora gukumira amakimbirane menshi.

Ntugasuzugure ibiyobyabwenge, inzoga cyangwa izindi ngeso mbi ubona ku mukunzi wawe

Hari umuntu ushobora kukubera umukunzi mwiza ariko afite ikibazo gikomeye cyo kubatwa n’inzoga, gukoresha ibiyobyabwenge, gukina urusimbi cyangwa indi ngeso imutwara amafarangamutima, amafaranga n’umubiri kandi ni ngombwa mu mibanire y’abashakanye.

Ntabwo ari byiza gutekereza ko ibyo byose uzabihindura mu gihe muzaba mubana nk’umugore n’umugabo.

Mbere yo kurushinga, ukwiye kubanza kwibaza niba izo cyangwa iyo ngeso ubona ku mukunzi wawe uyu munsi, ninakomeza mwarabanye uzabasha kuyihanganira ukazabana nayo ubuzima bwawe bwose.

Niba igisubizo ari oya, ikibazo kigomba gukemurwa mbere y’ubukwe aho gutegereza ko impeta mwamwikanye ariyo izagikemura.

Imibare ya 2025 igaragaza ko mu bagabo bafite abagore cyangwa abo bafitanye umubano wihariye batanywa inzoga, 19% bavuze ko bahohotewe. 

Iki gipimo cyarazamutse kigera kuri 29% mu bafite abo bashakanye banywa ariko ntibasinde, kigera kuri 57% mu bafite abo bashakanye basinda rimwe na rimwe, ariko kigera kuri 88% mu bagabo bafite abo bashakanye cyangwa abo bafitanye umubano basinda kenshi cyane.

Indangagaciro n’imyemerere ntabwo bikwiye kurenzwa ingohe

Urukundo rushobora gutuma abantu birengagiza ibintu binini batandukaniyeho.

Ariko nyuma y’ubukwe, ibibazo nk’imyemerere, uko abana bazarerwa, indangagaciro, imyambarire, inshuti, imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga n’imibanire n’abo mudahuje ibitekerezo bishobora kuba intandaro y’amakimbirane.

Ntabwo abantu bose bateye kimwe ntanubwo bumva ibintu kimwe. Ariko abashakanye bagomba kumenya aho batandukaniye n’uko bazabana.

Sobanukirwa ubwoko bw’isezerano mugiye kwemeranya

Ubukwe si umuhango gusa; ni n’umubano ugengwa n’amategeko.

Itegeko No 71/2024 rigenga abantu n’umuryango rigena ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Rigena kandi uburyo butandukanye bw’imicungire y’umutungo.

Imibare igaragaza ko mu 2025, 97% by’abashyingiranwe mu Rwanda bahisemo ivangamutungo rusange nk’uburyo bwo gucunga umutungo wabo.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yavuze ko imwe mu mpamvu yongera gatanya ari uko hari ababana ariko batazi amategeko basinyiye bagera mu ngo bakicuza.

Ni yo mpamvu umuntu atagomba gutegereza umunsi w’ubukwe ngo amenye icyo isezerano yahisemo risobanuye. Mubanze mumenye uburenganzira, inshingano, umutungo, amadeni n’ingaruka z’amahitamo yanyu.

Ikintu cya nyuma: ntukarushinge kubera igitutu

Hari abantu bashobora kurushinga kubera imyaka, igitutu cy’ababyeyi, inshuti, gutinya gutandukana n’uwo bakundana, gutwita inda itateganyijwe, amafaranga cyangwa gutinya kuvuga ko batiteguye. Ariko ubukwe bwiza ntibukwiye kuba igisubizo cyo guhunga igitutu.

NISR igaragaza ko imyaka yo gushyingirwa bwa mbere mu Rwanda yagiye izamuka aho mu 2022 yari ku mpuzandengo y’imyaka 28.2 ku bagabo na 25.3 ku bagore.

Hari ibintu ny’ingenzi umusore n’inkumi baba bakwiye kwitaho mbere y’uko babana nk’umugore n’umugabo

Photos:

[fluentform id="3"]