sangiza abandi

Muzehe Gakuru yatawe muri yombi

Gakuru yatawe muri yombi.

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru witwa Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru kuri radiyo , akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye .

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry ,yahamije ko yatawe muri yombi.

Ati “Ni byo yatawe muri yombi nyuma yo gutumizwa inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku kirego akekwaho cyo gutanga sheki itazigamiye ya 6.050.000 Frw. RIB iragira abantu inama yo kujya bitaba RIB igihe ibatumije kubw’impamvu y’iperereza kuko biteganywa n’itegeko. Burya kandi bitanga n’amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunze, kuko Ubugenzacyaha buba bwakubona igihe cyose bugushakiye.”

Dr. Murangira yavuze ko uwareze Muzehe Gakuru yavuze ko nyuma yo kubona ko sheki yahawe itazigamiye yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumuhe ubutabera, kuva icyo gihe hahita hatangira iperereza.

Muzehe Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu munyamakuru azwi cyane kuri Radio Flash Fm ariko ubu akaba yakoraga kuri ‘Radio One ‘.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]