sangiza abandi

Nabaye impunzi imyaka 24, ubwo buribwe ndabwumva – Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo kwakira impunzi kuko cyakuye amasomo mu buhunzi, avuga ko mu bushobozi bucye igihugu gifite kizafasha abo bantu.

Ni ubutumwa yatangaje ubwo yari ababajijwe n’umunyamakuru Larry Madowo impamvu u Rwanda rwakira impunzi zirimo n’izavuye muri Amerika, mu kiganiro cyabereye mu Nama y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Buhinzi yabereye i Dakar muri Senegal.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko yakiriye abimukira barindwi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), baje mu rwego rw’amasezerano yo kwakira abimukira bavuye muri Amerika, yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri uyu mwaka wa 2025.

Gusa u Rwanda rusanzwe rwakira impunzi n’abimukira bava mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Libye, Erithrea,Sudani y’Epfo n’ahandi.

Perezida Kagame ubwo yari abajijwe impamvu u Rwanda rwakira impunzi kandi nta butunzi buhambaye rufite, yavuze ko ari uko rwakuye amasomo mu buhunzi.

Ati “ Twatangiye mu 2017- 2018, nibwo twatangiye kwakira abantu bava muri Libye. Kugeza n’ubu iyo gahunda turayikora kuva mu 2018.Abantu bava hantu hatandukanye ubu turi gukorana n’Umuryango Mpuzamahanga (IOM) n’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi, UNHCHR, aho bari kubazana mu Rwanda. Hanyuma abashaka gusubira mu bihugu byabo bagasubirayo naho abagize amahirwe bakabona ibihugu bibafata, birabajyana. Abadashaka kujya muri ibyo bihugu, tubafasha gutangira neza ubuzima  mu gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yahishuye ko we ubwe yabaye impunzi imyaka myinshi bityo yakuyemo amasomo.

Ati “Ni amahame ubwacu twishyiriyeho bivuye mu masomo twigiye mu gihugu cyacu. Twize amasomo menshi. Nge mubona hano imbere yanyu, nabaye impunzi imyaka 24, mba mu nkambi. “Numva ubwo bubabare [bwo kuba impunzi].”

Akomeza ati “ Nubwo twafasha utuntu ducye ku bantu bamaze igihe bagenda, ntaho kujya bafite, ku bushobozi bwacu bucye tuzagira icyo dukora.”

Mu bimukira barindwi bakiriwe n’u Rwanda hagati mu kwezi kwa Kanama, batatu muri bo bagaragaje ko bashaka gusubira mu bihugu bakomokamo, mu gihe bane bashaka gutura hano mu Rwanda no kuhatangirira ubuzima bushya.

U Rwanda rwemeranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira abimukira bagera kuri 250, gusa bemeranya ko hazakirwa abarangije ibihano by’igifungo cyangwa abatarigeze bakurikiranwa mu manza z’ubutabera, ni mu gihe kandi abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana batazemerwa kwakirwa.

Photos:

[fluentform id="3"]