sangiza abandi

Nasty C ashobora gusimbura Victony mu gitaramo cya Davis D

sangiza abandi

Umuhanzi Davis D ugiye kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki yari amaze igihe atangaje ko igitaramo cye kizitabirwa n’umuhanzi Victony, gusa bikaba byamaze guhinduka yasimbujwe Nasty C ku mpamvu z’ibiganiro bitagenze neza. 

Mu makuru yatangajwe n’IGIHE bavuga ko yizewe, umuhanzi Victony yaba yarasabye Davis D ko yimura amatariki y’igitaramo cye kubera ko yabonyeho akandi kazi cyangwa se atayimura akamusubiza amafaranga yishyuwe. 

Davis D yaje gusanga ibyo guhindura amatariki bitari bukunde niko guhitamo kwegera Nasty C umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo ngo azibe icyuho cya Victony utabashije kuboneka. 

Nasty C yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2022 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyiswe ‘Chooplife Kigali’ cyabereye muri BK Arena ndetse mu 2023 uyu muhanzi yongera gutumirwa mu mukino wa FERWABA All Star Game.

Igitaramo cya Davis D cyizihiza imyaka 10 amaze mu muziki cyiswe “Shine Boy Fest” giteganyijwe kuba ku wa 30 Ugushyingo 2024, muri Camp Kigali.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]