sangiza abandi

NBA yasubije abasenateri ba Amerika bafite impungenge k’ubufatanye bwayo n’u Rwanda

sangiza abandi

Komiseri Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Mark Tatum yagaragaje ko gahunda yiri shyirahamwe yo gufatanya n’ibindi bihugu birimo u Rwanda igamije guteza imbere umukino witurize mukino no kubaka ubufatanye bushobora gukemura ibibazo.

Ibi yabyanditse mu ibaruwa isubiza iyo Senateri Marsha Blackburn na Jeff Merkley bamwandikiye bagaragaza impungenge z’ubufatanye buri hagati ya NBA n’u Rwanda, 

Izi mugenge zikaba zarasembuwe n’inkuru yakozwe na ESPN igaruka ku mikoranire ya NBA n’u Rwanda, bagaragaza ko ubwo bufatanye buteye urujijo ndetse budakwiriye. 

Yabasubije agaragaza  ko gahunda y’iryo Shyirahamwe yo gufatanya n’ibindi bihugu birimo u Rwanda igamije guteza imbere uwo mukino no kubaka ubufatanye bushobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abatuye isi.

Yongeraho ko ibihugu byose bakorana, ari ibiba byemewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Itanga umuyoboro w’ibihugu byo gukorana nabyo ku rwego rw’Isi.’ Mu gihe gahunda za Amerika zahinduka [ku gihugu runaka] byaba bireba u Rwanda cyangwa ibindi bihugu, ibikorwa byacu na byo byahinduka bigasanishwa n’izo mpinduka.”

Yagaragaje ko binyuze mu bufatanye NBA igirana n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango itandukanye, ishobora kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa ndetse no kubashishikariza kwitabira umukino wa Basketball.

Yongeyeho ko ibikorwa bya NBA muri Afurika biri kugira uruhare mu guhanga imirimo ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu muri rusange.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]