Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abatuye mu Ngororero District mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero,ahashyinguye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 14,500 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w’Intebe yashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’Igihugu, arusaba kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Mboneyeho gusaba urubyiruko, kuko ari bo mbaraga z’Igihugu, kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’ingengabitekezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza bifashishije uburyo butandukanye cyane cyane imbuga nkoranyambaga. Urubyiruko rwacu turabashishikariza kurushaho kumenya neza amateka y’Igihugu cyacu kugira ngo mushobore guhangana n’abayagoreka..”

Abaturage n’abayobozi mu karere ka Ngororero bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Yakomeje ashishikariza urubyiruko kumenya neza amateka y’Igihugu, kugira ngo rubashe guhangana n’abayagoreka, ndetse anasaba ababyeyi kugira uruhare mu kurera neza abana babo mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Yagize ati: “Ababyeyi natwe dufite inshingano ikomeye yo guhora dutoza abana bacu indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu miryango yacu, kugira ngo dukomeze twiyubakire Igihugu cyiza. Ababyeyi mvuga ni twe Abayobozi n’abandi bose turi hano; ni twebwe izi nshingano tuzifite’’
Bamwe muri twe twari bakuru kandi twabonye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa mu Gihugu cyacu. Dufite inshingano zo kubwira abana abacu ukuri, tubarinda kunyura mu byo twaciyemo, kandi tubatoza kwimakaza ubumwe n’urukundo mu banyarwanda bose’’
Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku bipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda, aho ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE mu mwaka wa 2025 bwagaragaje ko Ngororero District iri ku mwanya wa 25, umwanya utari mwiza.
Ibi, nk’uko yabigarutseho, bigaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, anasaba abayobozi n’abaturage gufata ingamba zo gukemura ibibazo bikibangamiye ituze n’imibanire myiza y’abaturage.






