Kuri uyu wa Mbere nibwo umuhanzi Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko mu mpeshyi ya 2026 azafatanya na The Ben mu bitaramo bizenguruka igihugu byiswe, “2026 Summer Country Tour”
Nyuma y’amasaha macye Bruce Melodie atangaje ibi, The Ben yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yagiye ahashyirwa ubutumwa bw’amasaaha 24, “Stories” maze atangaza ko ayo makuru ari ‘Ibihuha’.
Tariki ya 1 Mutarama 2026, aba bahanzi Nyarwanda bombi bari bahuriye mu gitaramo, The Nu Year Groove, aho buri wese yataramiye abakunzi be.
Gusa ibi ntibyakuyeho impaka kuko igitaramo cyasize byinshi byo kuganirwaho birimo imitererere y’imiririmbire bakoze, uko bari bambaye n’ibindi byinshi.
Ibyo The Ben yakoze bishobora kuba ari agatego
Abamenyereye amakuru y’imyidagaduro ntabwo batunguwe nibyo The Ben yatangaje, kuko harubwo abahanzi bajya bihakana amakuru y’ukuri cyangwa bagatangaza amakuru atari ukuri kugirango bacuruze.
Ibi kandi byareberwa mu buryo aba bagabo bombi bashyize imbaraga nyinshi mu gukora buri kimwe cyagombaga kubafasha mu kwamamaza igitaramo baheruka guhuriramo.
Bimwe mubyo bakoze birimo gukozanyaho mu itangazamakuru, ndetse banasohoye indirimbo buri umwe yihaniza mugenzi we bituma ubushyuhe bwo kuzitabira igitaramo cyabo buzamuka.
Kuba The Ben yahakana aya makuru byarema ibintu byinshi byo gukomeza kuvuga kuri iki gitaramo gitegerejwe mu mpeshyi, kuko ubu ku mbuga nkoranyambaga nta kindi kirimo kuvugwa.
Bamwe batangiye kuvuga ko The Ben yatinye, abandi bavuga ko yanze gukoreshwa na Bruce Melodie, ibi byose bigakomeza kuzamura ubushyuhe bw’ibi bitaramo aba bahanzi bateganya guhuriramo.


Bruce Melodie yari yatangaje ko azahurira mu gitaramo na The Ben







