Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yatangaje ko yoshimiye bikomeye kwegukana agace ka nyuma ka Tour du Rwanda, irushanwa riri muya akomeye muri Afurika.
Henok Mulubrhan yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kakinwe ku munsi w’ejo ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026.
Ni agace k’ibilometero 83,8, katangiriye kuri Kigali Convention Center ari naho kasorejwe, aho Hanok yasoje Intera yose akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 37.
Mu butumwa Henok yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), yavuze ko yishimiye gutwara agace ka nyuma ka Tour du Rwanda byumwihariko imbwere y’imbaga y’abafana yise inkoramutima.
Ati” Nishimiye cyane kuba natsinze agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2026, isiganwa rikomeye kurusha andi muri Afurika.
Ni ibyishimo bidasanzwe gutsindira agace ku butaka bwacu hano muri Afurika, by’umwihariko imbere y’imbaga y’abafana bafite ishyaka n’urukundo rudasanzwe utasanga ahandi hose.“
Ni amagambo y’ibyishimo n’ishema uyu mukinnyi w’imyaka 26 yagize nyuma yo guhatana icyumweru cyose.
Yavuze ko ari iby’agaciro kwegukana agace muri iri siganwa afata nk’irya mbere muri Afurika, ndetse rifite agahigo ko kuba riba rifite abafana benshi.
Henok yabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2026, ibintu byashimishije abakunzi b’umukino w’amagare ku mugabane.
Si ubwa mbere agaragaje ubuhanga bwe muri iri siganwa. Mu 2023, ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda muri rusange, ndetse no muri uyu mwaka yari yagaragaje imbaraga ubwo yasorezaga ku mwanya wa kabiri mu gace ka kabiri kasorejwe i Huye, aho yarushijwe n’Umunya-Espagne Pau Martí.
Henok asanzwe azi neza imihanda yo mu Rwanda, ibintu byongeye kumufasha kwitwara neza muri iri siganwa.
Aya magambo agaragaza ibyishimo n’ishema uyu mukinnyi w’imyaka 26 yagize nyuma yo guhatana icyumweru cyose. Yavuze ko ari iby’agaciro kwegukana agace muri iri siganwa afata nk’irya mbere kandi rihatanirwa cyane muri Afurika, cyane cyane atsindira imbere y’abafana bafite ishyaka ridasanzwe.
Henok yabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka wa 2026, ibintu byashimishije abakunzi b’umukino w’amagare ku mugabane.
Si ubwa mbere agaragaje ubuhanga bwe muri iri siganwa. Mu 2023, ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda muri rusange, ndetse no muri uyu mwaka yari yagaragaje imbaraga ubwo yasorezaga ku mwanya wa kabiri mu gace ka kabiri kasorejwe i Huye, aho yarushijwe na umukinnyi w’Umunya-Espagne Pau Martí.
Henok asanzwe azi neza imihanda yo mu Rwanda, ibintu byongeye kumufasha kwitwara neza muri iri siganwa. Intsinzi ye mu gace ka munani yasize yanditse amateka mashya, anashimangira ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Mu butumwa bwe, yasozanyije agaragaza ko urugamba rwari rukomeye icyumweru cyose, ariko ko kwihangana no gukomeza guharanira intsinzi byamugejeje ku ntsinzi ishimishije, ashimira abafana bamushyigikiye kuva ku ntangiriro kugeza





