sangiza abandi

Ni nde wakubwiye ko kunanuka bisobanuye kugira ubuzima bwiza? 

sangiza abandi

Ibaze nawe gukoresha imbaraga z’umurengera ukarara utagohetse kubera ko ubyibushye cyangwa ufite ibiro byinshi. Yego reka tuvuge ko kugira umubyibuho ukabije ari bibi ariko se wari uziko no kunanuka bikabije bitera ibyago byinshi n’ubwo usanga hari benshi babyifuza kugeza n’ubwo batangiye kwiyicisha inzara.

Ubusanzwe abantu bazi ko abana ari bo bahura n’igwingira, ariko abantu bakuru bo bitabareba cyane cyane abantu batajya bajya kwa muganga kureba uko ubuzima bwabo buhagaze bitagombeye ko barwara ngo bajyeyo bagiye kwivuza.

Ese wari uziko nawe ushobora kuba waragwingiye utabizi n’ubwo uri mukuru? Igisubizo ni yego! Byashoka rwose ariko ukaba wumva kuba ufite uruti ruto ari ibintu bisanzw, cyangwa ugasanga bamwe bavuga ko mu muryango wabo batajya baba banini.

Kuba umuntu afite ibiro bijyane n’ingano ye bipimwa hifashishijwe ibipimo bya ‘Body Mass Index’ BMI, aho ufata ibiro byawe ukagabanya ubwikube kabiri by’uburebure bwawe. Ibyo biguha igisubizo kigaragaza niba uburebure bwawe bujyanye n’ibiro ufite.

Ubusanzwe ibipimo rusange bigaragaza ko umuntu ufite BMI iri hagati ya 18.5–24.9 aba afite uburebure bujyanye n’ibiro afite, hanyuma mu gihe usanze ufite imibare iri hasi cyangwa hejuru y’iyi biba bisobanuye ko ibiro ufite bitajyanye n’uko ureshya.

N’ubwo abantu benshi usanga bahangayikishijwe n’uko bafite ibiro byinshi ariko no ku bantu bananutse bibwira ko bo ntakibazo bafite siko bimeze kuko nabo hari ibyago byinshi ku buzima bwabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye birimo Cleveland Clinic na OMS, bwagaragaje ko kunanuka cyangwa kugira ibiro bike bitera ingaruka nyinshi zijyanye n’ubuzima ndetse ko abantu badakwiye guhangayikishwa n’uko babyibushye gusa ahubwo n’abananutse bakwiye kwigengesera ntibicare ngo bumve ko bo ntakibazo bafite.

Ibyago ku bantu bananutse 

Ubushakashatsi bwerekanye ko kunanuka bitari ibibazo bikomeye birimo kugabanuka ku budahangarwa bw’umubiri no kwibasirwa n’indwara za hato na hato harimo izoroheje n’izikomeye ku buryo uburwayi butakabaye bumara igihe kirekire bworoheje nabwo butinda gukira, kubera imbaraga nke z’umubiri ariko hakiyongeraho no kwibasirwa cyane n’indwara ziterwa na bagiteriya.

Harimo kandi kugira ibibazo by’imikaya n’amagufa bishobora gutuma uvunika ku buryo bworoshye ndetse kandi kunanuka bishobora gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo gukira vuba igikomere cyo ku mubiri mu gihe yaba akomeretse cyangwa se abazwe.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko umuntu ufite BMI iri munsi ya 16 aba afite ibyago bikomeye bishingiye ku buzima birimo kwibasirwa n’indwara zitandukanye zirimo kanseri, indwara zifata impyiko n’umunaniriro ukabije n’ibindi bibazo birimo kwibasirwa n’ubukonje cyane.

Ese wari uziko hari ibyiza byinshi byo kubyibuha

Nk’uko twatangiye tubivuga abantu bamwe babangamirwa n’uko babyibushye yewe bagakora uko bashoboye ngo bagabanye ibiro bafite n’ubwo hari abo byanga biturutse ku mpamvu zitandukanye haba iz’ibaturutseho cyangwa izitabaturutseho.

Gusa ariko n’ubwo kubyibuha bireberwa mu ndererwamo y’ikintu kibi ariko se wari uziko hari n’ibyiza byo kubyibuha.

Mu myaka myinshi itambutse kubyibuha ntibyabonwaga nk’ikibazo kubera ko Isi abantu babagamo yari itandukanye cyane n’iyo tubamo uyu munsi, haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho, ubuvuzi n’umuco.

Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, ni ko ibintu byagiye bihinduka n’abantu bagenda bahindura uko bitwara n’uko bumva ibintu ariko bikajyana n’imibereho igenda ihindagurika buri munsi.

Mu myaka ibihumbi ishize ubwo abantu bari bagitunzwe no guhiga hamwe no gukora indi mirimo y’amaboko itandukanye, abantu babyibushye ni bo babashaga kurama imyaka myinshi bigendanye no kugira ibinure byinshi mu mubiri.

Kugira ibinure byinshi mu mubiri byatumaga umuntu ashobora kumara iminsi atarya, ntazahazwe n’indwara, akanabasha kuba ahantu hari ikirere kibi.

Abantu bafite ibinure byinshi mu mubiri babasha kwihanganira ubukonje bwinshi, kubera ko imibiri yabo irekura ubushyuhe gake gake ugereranyije n’abantu bananutse.

Abantu babyibushye bageraho bakiyakira kuko iyo ubyibushye, uba uzi ko abantu bagukunda uko uri, kandi nta bwoba uba ufite bw’uko uzabyibuha bakakwanga kuko n’ubundi uba ubyibushye. Na none urya ntacyo wikanga, dore ko abantu benshi babyibushye bikundira kurya.

Kubyibuha byahindutse ikibazo ubwo inganda zazaga, ibyo kurya bikaboneka ku bwinshi, kandi imirimo yakorwaga n’amaboko igahabwa amamashini. Abantu benshi bakora imirimo itabasaba gukoresha imbaraga, kandi bakarya ibyuzuye ibinure n’amasukari.

Hari ibyiza byo kubyibuha n’ubwo abantu benshi bibirwanya

Photos:

[fluentform id="3"]